Kwamamaza

Rwamagana: Isoko rya Ntunga ryakemuye byinshi ku bahakorera

Yanditswe kuya 23-01-2013 saa 12:33' na Faustin Nkurunziza
     


Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien, ku ya 22 Mutarama yatashye ku mugaragaro isoko rya kijyambere rya Ntunga ryubatse mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana ryuzuye ritwaye Miliyoni 333.
Minisitiri w’Intebe ubwo yafunguraga iri soko riri mu kagari ka Ntunga yashimiye ubuyobozi bw’akarere bwaryubatse, abasaba kuricunga neza ngo hatazagira ikiryangiza kuko ryinjiriza akarere amafaranga ibihumbi 500 mu cyumweru. Yavuze ko aho yabajije ibiciro hose ubwo yaritambagiragamo (...)

Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien, ku ya 22 Mutarama yatashye ku mugaragaro isoko rya kijyambere rya Ntunga ryubatse mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana ryuzuye ritwaye Miliyoni 333.

Minisitiri w'Intebe ari kumwe n'abandi bayobozi bafunguye ku mugaragaro isoko rya kijyambere rya Ntunga

Minisitiri w’Intebe ubwo yafunguraga iri soko riri mu kagari ka Ntunga yashimiye ubuyobozi bw’akarere bwaryubatse, abasaba kuricunga neza ngo hatazagira ikiryangiza kuko ryinjiriza akarere amafaranga ibihumbi 500 mu cyumweru. Yavuze ko aho yabajije ibiciro hose ubwo yaritambagiragamo yasanze ibicuruzwa bihendutse kurusha mu Mujyi wa kigali, avuga ko Abanyakigali bashobora kurihahiramo kuko ari hafi.

Minisitiri w'Intebe yasanze ibiciro byo muri iri soko bihendutse ugereranyije n'uko mu Mujyi wa Kigali bimeze

Abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko mbere y’uko iri soko rya kijyambere ryubakwa baremeraga isoko ku gasozi, ahantu hadatwikiriye ksndi ngo iyo imvura yagwaga baranyagirwaga.

Ibi bavuga ko byatumaga batabona abaguzi benshi, kuko wasangaga igihe cy’izuba byarabaga bigoye kuryinjiramo kubera ubushyuhe bwinshi.

Aba baturage bashima ubuyobozi bwabubakiye isoko ubu bakaba batacyicwa n’izuba cyangwa ngo banyagirwe.

Iri soko ryubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana, CDF na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu. Ni isoko ricururizwamo ibiribwa byiganjemo ibituruka mu Karere ka Rwamagana. Rigizwe n’ibagiro rya kijyambere, ahacururizwa imyambaro, ibikoresho binyuranye byo mu rugo n’iby’ubwubatsi; rikaba rirema ku wa mbere no ku wa kane.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved