RwandAir irakira indege 2 zo mu bwoko bwa CRJ900


Yanditswe kuya 21-10-2012 - Saa 02:12' na James Habimana

Sosiyete y’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu byo mu kirere RwandAir, iratangaza ko yungutse izindi ndege 2 zo mu bwoko bwa CRJ900 nyuma y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na sosiyete yitwa Bombardier yo mu gihugu cya Canada.

Izi ndege nshya biteganyijwe ko zizagera i Kigali tariki ya 22 uku kwezi nyuma y’amasezerano yabereye kuri uyu wa gatanu ku cyicaro cya Bombardier giherereye i Québec muri Canada.

Umuyobozi mukuru wa RwandAir, John Mirenge yatangaje ko kongera izi ndege, biri mu rwego iyi sosiyete ifite mu guteza imbere ubucuruzi mu rwego mpuzamahanga ariko ugasanga hari hakiri ikibazo cy’indege zikoreshwa zifite ubushobozi buke.

Mirenge yakomeje avuga ko izi ndege zigiye gufasha iyi sosiyete dore ko ubu ziyongereye ku zindi ndege 5 iyi sosiyete isanzwe ifite bityo zikaba 7.

Buri ndege ikaba ifite ubushobozi bwo kugira imyanya igera kuri 68 igenewe ibijyanye n’ubucurzi bityo ngo zikazafasha abacuruzi bazazikoresha kongera ingendo zabo nka Dubai ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Mirenge yatangaje ko ibi bigaragaza ukuntu u Rwanda rukomeje kugirana umubano mwiza ushingiye ku bucuruzi n’andi masosiyete atandukanye nka Bombardier yo muri Canada.

Bombardier ni imwe muri sosiyete mpuzamahanga ikora ibijyanye n’ingendo ku isi aho ikora indege zitandukanye zijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Edda Mukabagwiza uhagarariye u Rwanda muri Canada, yatangaje ko yishimiye umubano uri hagati y’u Rwanda na Canada bityo akangurira iyi sosiyete ya Bombardier gukomeza kunoza imikorere yayo kandi akangurira n’andi masosiyete gushora imari yabo mu Rwanda.

Sosiyete ya RwandAir, ibaye iya mbere gukoresha izi ndege zo mu bwoko bwa CRJ900 muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

IBITEKEREZO
ariko mubyo bakora bahugure abakozi bakora mubyo indege baracaysinziriye rwose ugereranije nahandi,tecyereza nawe bigeze ku ndebarka ngeze nairobi kubera amafuti yabo , barambwiye ngo umuntu unyuze mu bihugu bibiri bya shengein ajya ahandi, ngo atarara ngo na transit visa aba akenye ngeze nairobi baransomera , manyereka namategeko numva ndababaye cyane namaze imnsi 02 nairobi iyo ntagira amabassade yacu i nairobi ngo inshakire transit visa narikugaruka mu Rwanda, umva nawe
Musubize22.10.2012 saa 08:32
asha
Waouuuuuuuuuuuu,umuyobozi mwiza ntahaha yinjiza mundaye ahubwo nutekerereza abamugana bose akabegereza ibyabafasha,ndashimira RwandAir n'ubuyobozi bwiza bw'Urwanda kuba bashobora kugura indege nziza kugira ngo abarugana bose bagere aho bifuza ntankomyi kandi byihuse ,John Mirenge komerezaho ndetse ujye juru ntibyoroshe ariko birashobotse iyo Imana iri mubyo ukora ibi nishema ryu Rwanda.Bado nazingine zitakuja,ahubwo ikibuga kinini cya Vision2020 cyuzure vuba tubone Parking yizisigaye,ndetse n'izabatugana. Ndashimira abakozi bose ba RwandAir,aba clients bose bakunda iyi sosiyeti ndetse n'inshuti zacu. Munyarwanda ko uwiteka yatwibutse aho iyo ujya Nairobi,Johansburg,Entebbe,Bujumbura,Kamembe,Dubai,Libreville,Brazzaville,Lagos ndetse nahandi amafaranga yawe ntuyashira muzindi Airlines ? nonese ko uyumugisha aruwu Rwanda n'abanyarwanda uruhari rwawe mukuzongera kubona uwundi mugisha n'uruhe ? 1 Kuvuga no kuvugira Ikigo RwandAir aho ugeze hose kandi neza. 2 Kugana ibiro bya RwandAir UTC,Airport sales cyangwa hamagara 3030(Free call). Ndabashimiye mwesi muribufate umwanya wo kusoma aya magambo ndetse mukayahumwanya akwiriye mw'iterambere. ukigurira ticket nawe witeza imbere arega n'uwacu.
Musubize22.10.2012 saa 04:48
Florentin
Nukuri imana ikomeze kurinda urwanda nubuyobozi bwacu,ibi nibyo kwishimirwa genda rwanda uratwizihiye !!!
Musubize21.10.2012 saa 05:57
WILLIAMS
Twishimiye umubano uri hagati y’u Rwanda na Canada
Musubize21.10.2012 saa 02:50
MAGAMBO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!