Tambwe Obed yegukanye imodoka ya gatatu ya Sharama 2 muri MTN

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 10 Mutarama 2013 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Tambwe Obed, umusore w’umubaji wo mu karere ka Kicukiro yegukanye imodoka ya gatatu ya Sharama ya kabiri mu isosiyete y’itumanaho ya MTN kuri uyu wa Kane.
Tambwe akimara gushyikirizwa imodoka yavuze ko ashimira Imana na MTN yashyizeho gahunda yo kugeragereza amahirwe muri Sharama. N’akanyamuneza kenshi Tambwe ati “ Imana ishimwe impaye iyi modoka muri MTN ”.
Tambwe Obed yavuze ko kuva Sharama ya kabiri yatangira, yakomeje kohereza ubutumwa, ubwa mbere atombora ibihumbi 100, arakomeza (...)

Tambwe Obed, umusore w’umubaji wo mu karere ka Kicukiro yegukanye imodoka ya gatatu ya Sharama ya kabiri mu isosiyete y’itumanaho ya MTN kuri uyu wa Kane.

Tambwe akimara gushyikirizwa imodoka yavuze ko ashimira Imana na MTN yashyizeho gahunda yo kugeragereza amahirwe muri Sharama. N’akanyamuneza kenshi Tambwe ati “ Imana ishimwe impaye iyi modoka muri MTN ”.

MTN ishyikiriza imodoka Tambwe yatsindiye

Tambwe Obed yavuze ko kuva Sharama ya kabiri yatangira, yakomeje kohereza ubutumwa, ubwa mbere atombora ibihumbi 100, arakomeza ubukurikiyeho atombora ibihumbi 500, nyuma birangira atomboye imodoka yashakaga.

MTN yanatanze n’ibindi bihembo ku bandi banyamahirwe batomboye; televiziyo nini zo mu bwoko bwa LG, amafaranga ibihumbi 500 ku bandi batatu, harimo n’umushumba w’itorero ‘Amaraso ya Yesu arakiza’, Pasiteri Diamond ya Yesu Nduwimana w’Umurundi.

Pastor Diamond ya Yesu Nduwimana ashyikirijwe amafaranga 500, yagaragaje ibyishimo ati “Mana ushimwe waduhaye umurongo wa MTN, mukomeze mwiyegereze umurongo wayo.”

MTN ishyikiriza sheki y'ibihumbi 500 Umurundi Pasitori Diamomd ya Yesu Nduwimana

Ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN Rwanda, Alan Numa, yatangaje ko Sharama ya kabiri ari uburyo MTN yashyizeho mu gufasha abafatabuguzi bayo kwiteza imbere bitomborera imodaka, amafaranga n’ibindi bitandukanye.

Ibihembo bya Sharama byatangiye gutangwa mu mwaka ushize. Abafatabuguzi ba MTN bakomeza kugerageza amahirwe yabo bohereza ubutumwa bugufi ku 155 kuko hasigaye gutomborwa imodoka imwe n’ibindi bihembo bitandukanye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza