Umunyamahirwe yegukanye imodoka ya miliyoni 25 muri Tombola ya KCB

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Mutarama 2013 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Tombola yari imaze amezi atandatu ishishikariza abakiriya ba banki ya KCB kubitsa amafaranga buri kwezi kuva ku bihumbi ijana, akabona amahirwe yo kwinjira muri tomola, Munana Jean Marie Vianne yegukanye imodoka ya Havad H5 ya miliyoni 25.
Munana avuga ko ubwo umukozi wa KCB yamusobanurira amahirwe yo kuzigama ari mu byiciro bitatu, birimo kuzigamira abana no kuzigama ku buzima n’aho kuba (The KCB Cub Account: Intare Nto, The KCB Simba Savings (Ntare) na The KCB Mortgage Saving (...)

Tombola yari imaze amezi atandatu ishishikariza abakiriya ba banki ya KCB kubitsa amafaranga buri kwezi kuva ku bihumbi ijana, akabona amahirwe yo kwinjira muri tomola, Munana Jean Marie Vianne yegukanye imodoka ya Havad H5 ya miliyoni 25.

Munana avuga ko ubwo umukozi wa KCB yamusobanurira amahirwe yo kuzigama ari mu byiciro bitatu, birimo kuzigamira abana no kuzigama ku buzima n’aho kuba (The KCB Cub Account: Intare Nto, The KCB Simba Savings (Ntare) na The KCB Mortgage Saving account(Urugo Rwawe), yabifataga nk’ubutekamutwe, ariko yishimiye ko byari impamo ubwo yamenyaga ko ari we amahirwe yasekeye, yegukana yo kwegukana imodoka ifite agaciro ka miliyoni 25.

Munana ati ”Ni ubwa mbere nari ngiye muri tombola, byatumye mbitsa none natomboye imodoka ». Avuga ko yabikije asaga miliyoni 18 muri icyo gihe.

N’ibyishimo byinshi Munana yakomeje avuga ko ari amahirwe adasanzwe ko abonye imodoka nziza, itandukanye n’iyo yari asanganywe yakoreshaga mu kurangura ibinyobwa bya BRALIRWA mu karere ka Huye.

KCB ishyikiriza Munana Jean Marie Vianne imodoka yatomboye

Abandi bahembwe ni Ingabire Solange watsindiye itiki yo kuzajya i Dubaï, Rugira Frederic watomboye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, n’abandi bagiye batombora firigo, ibyuma bishyushya ibyo kurya, na televisiyo.

N'abandi banyamahirwe bagiye bahabwa ibyo batsindiye muri tomola ishishikariza abantu kwizigamira

Maurice k.Toroitich, Umuyobozi wa KCB mu Rwanda, yavuze ko iyi gahunda ifasha abaturage kwizigamira, bakabasha gufasha imiryango no kubona amafaranga y’ ishuri ku bana, mu gihe umuntu yizigamiye adapfushije amafaranga ubusa.

Avuga ko ari gahunda ishyigikira gahunda za Leta zo gushishikariza abaturarwanda kwizigamira.

Maurice atangaza ko iyo tombola mu gihe cy’amezi atandatu KCB yungutse abanyamuryango 1682 bashya bafunguje konti, hakiyongeraho miliyari imwe na miliyoni 700 ku mafaranga babitsaga (1.722, 649,122 FRW).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza