Abatsinze amarushanwa ya Reach for Change na Tigo bamenyekanye

Yanditswe na
Kuya 18 Ugushyingo 2012 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Umuryango utegamiye kuri Leta, Reach for Change ufatanyije na sosiyete y’itumanaho ya Tigo, batangije igikorwa amarushanwa agamije gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bafite ibitekerezo by’iterambere ry’abana.
Aba ni bamwe umuryango Reach for Rwanda na Sosiyete ya Tigo batoranyijwe muri aya marushanwa y’umwaka wa 2012.
1. Jean Bosco Harerimana
2. Sekamana Archimede
3. Robert Kaume Rwubaka
4. Centenary Gloria
5. Gaspard Twagirayezu
6. Uwiragiye Josette
7. Jean Ntazinda
8. Niyonzima (...)

Umuryango utegamiye kuri Leta, Reach for Change ufatanyije na sosiyete y’itumanaho ya Tigo, batangije igikorwa amarushanwa agamije gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bafite ibitekerezo by’iterambere ry’abana.

Aba ni bamwe umuryango Reach for Rwanda na Sosiyete ya Tigo batoranyijwe muri aya marushanwa y’umwaka wa 2012.

1. Jean Bosco Harerimana

2. Sekamana Archimede

3. Robert Kaume Rwubaka

4. Centenary Gloria

5. Gaspard Twagirayezu

6. Uwiragiye Josette

7. Jean Ntazinda

8. Niyonzima Sevelin

9. Kayisire Jacques

10. Patrice Habinshuti

11. Augustin Munyandamutsa

12. Dushimirimana Onesphore

Ibi bigo bitangaza ko aba batoranyijwe mu bantu barenga 588 bari batanze imishinga yabo kandi ngo iki gikorwa kikaba cyarakozwe n’impuguke mu by’ukungu, impuguke muri Leta ndetse ngo n’zindi mpuguke zitandukanye mu by’ubukungu.

Biteganyijwe ko muri aba bantu 12, hazagenda hatoranywamo abandi bantu, aho abagera kuri 2 ari bo ngo bazagaragazwa nk’abitwaye neza bityo umuryango Reach for change ufatanyije na Tigo, bakazabafata nk’abahagarariye abandi muri uyu mwaka wa 2012.

Biteganyijwe ko abazatoranywa bazashyirwa muri gahunda y’imyaka 3 ibi bigo byihaye yo gufasha ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo kubateza imbere.

Aba kandi ngo bazahabwa ibihembo bingana n’Amadorari ibihumbi 25 ndetse banahabwe amahugurwa n’impuguke mu byubukungu baturutse muri Sosiyete ya Tigo.

Umuryango Reach for change watangijwe mu mwaka wa 2010 aho ukora ibikorwa bitandukanye ufatanyije na Sosiyete ya Tigo isazwe ikora ibikorwa by’itumanaho mu gufasha ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko mu kwagura ibitekerezo byabo, aho kugeza ubu ukorera ku mugabane wa Afurika, Aziya ndetse no ku mugabane w’u Burayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza