Asaga miliyari 3 Frw yishyuwe abakiliya ba Soras Vie mu 2017

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Gashyantare 2018 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka umunani SORAS Vie itangiye ibikorwa by’ubwishingizi bw’ubuzima, irarushaho kwaguka mu mutungo no kunoza serivisi itanga hubahirizwa amasezerano igirana n’abakiliya ndetse mu mwaka wa 2017 yatanze asaga miliyari eshatu z’mafaranga y’u Rwanda ku bahuye n’ibyago barishinganishije.

SORAS Vie Ltd itanga ubwishingizi burimo ubushingiye ku kugoboka umuryango, ubw’ubuzima bw’abakozi, inguzanyo, amashuri y’abana buhabwa umuntu ukora ariko utarengeje imyaka 60, ubw’izabukuru, gushyingura n’ubundi.

Yaguka buri mwaka ubu umutungo mbumbe wayo wavuye kuri 8 689 250 411Frw mu 2010 ubwo yashingwaga, ugera kuri 18 217 264 549Frw mu 2017.

Iterambere SORAS Vie rijyana no kunoza imitangire ya serivisi no kwita ku bakiliya bayo bubahiriza amasezerano. Mu mwaka wa mbere Soras Vie yishyuye abakiliya bayo 762 417 566Frw mu gihe mu 2017 yatanze 3 205 680 213Frw ku bahuye n’ibyago barishinganishije.

Umuyobozi Mukuru wa SORAS Vie Ltd, Hodari Jean Chrysostome, yavuze ko iki kigo gifite abakiliya bagera ku 50 000 cyaguka buri munsi, kinagaba amashami mu gihugu hose.

Yagize ati ‘‘Mu myaka umunani tumaze dutanga serivisi z’ubwishingizi, twageze ku bikorwa binini kuko umutungo w’ikigo wariyongereye, amafaranga y’abashoramari ariyongera ndetse abafatabuguzi barazamuka.’’

‘‘Ikigo gihagaze neza ugereranyije n’uburyo bugenwa na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ishinzwe kugenzura ubu bucuruzi. Twagombaga kuba tugeze ku 100% ariko turi muri 400% bigaragaza ko ikigo cyacu gihagaze neza. BNR yagenzuye niba koko ibigo bifite ubushobozi bwo gucunga imitungo y’abantu, niba amafaranga bifite haramutse habaye igituma mwishyura mwabishobora? Yasabye ibigo kuyongeramo kugira ngo bigere ku rugero ishaka. Kuva SORAS Vie yashingwa nta kibazo twagize kuko yatangijwe n’abantu babisobanukiwe, bafite uburambe kuko niba twishyura inyungu ku bashoramari, ntitugire ikibazo bigaragaza ko umutungo umeze neza.’’

Umuyobozi Mukuru wa SORAS Vie Ltd, Hodari Jean Chrysostome

Amafaranga ajyanye n’ubwishingizi SORAS Vie icuruza ku mwaka (premium income) yavuye kuri miliyari imwe na miliyoni 400 mu 2010 agera kuri miliyari esheshatu y’u Rwanda mu 2017; mu gihe inyungu y’umwaka yavuye kuri miliyoni 80 mu 2010, bikaba byitezwe ko izagera kuri miliyoni 870 mu 2017.

Hodari yavuze ko ibanga rituma Soras Vie iguma ku ruhembe ruyihesha kuganwa bishingira ku gutanga serivisi nziza.

Yagize ati ‘‘ Tugerageza gushaka ubwishingizi abantu bakenera dukurikije aho ibihe bigeze. Mu 2010 twatangiye ducuruza ubwishingizi nka bune, ubu tugeze kuri burindwi bushobora no kurenga dushyizemo n’ubujyanye n’izabukuru. Dushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga (online services) ridufasha gucunga neza imitungo y’abantu, bakabona amakuru mpamo bitagoranye. Iby’ingenzi twibandaho ni uguhimba udushya no kwita ku bakiliya bacu tubishyura mu gihe gikwiriye.’’

SORAS Vie nticenga abakiliya mu gihe cyo kwishyurwa

Sosiyete z’ubwishingizi zishyirwa mu majwi ko zirangarana abakiliya mu kubishyura n’ababonye amafaranga bakanyuzwa kure, bakanatakaza byinshi.

Uwishinganishije muri Soras Vie, iyo agize ibyago, agahura n’ubumuga, iyo yatanze ibyangombwa, ntibirenza iminsi itanu ataragobokwa, mu gihe ku bafashe ubwishingizi bwo gushyingura bo bagenda sheki bayitwaye.

Hodari yagize ati ‘‘Dukora ku buryo twubahiriza amasezerano twagiranye kuko aribyo bituma abantu bishimira serivisi dutanga. Twe tureba ku masezerano hanyuma tukareba ibyangombwa, ubundi tugatanga amafaranga byihuse. Nta kibazo cyo kwishyura kiri muri Soras Vie.’’

Muri SORAS Vie, ubwishingizi ngoboka muryango bucuruzwa kuva mu 2015 buri ku isonga mu gufatwa na benshi kuko bufite inyungu zikubiye mu byiciro bitatu.

Yagize ati ‘‘ Ufite ubwishingizi ngoboka muryango, aba yizigamiye kuko amafaranga utanze uyabonaho inyungu nziza. Iyo uwabufashe agize ibyago akitaba Imana ahabwa amafaranga runaka twumvikanye, iyo ari umukozi akenshi tubara umushahara bitewe n’uko biri mu masezerano. Hari n’ubundi bwishingizi bwo gushyingura buhabwa buri munyamuryango wese, buri mu byiciro bitandukanye ku buryo uwitabye Imana adasiga umuryango we warazahaye.’’

Abantu barenga 400 bafata ubwishingizi ngoboka muryango buri kwezi. Mu mwaka ushize, Soras Vie yishyuye miliyoni zisaga 26 Frw ku bitabye Imana mu gihe abantu bari bazigamye amafaranga yabo bakaza kuyafata bahawe agera ku miliyoni 470Frw.

SORAS VIE yashinzwe nk’Ikigo cyigenga cy’Ubwishingizi mu 2010, mu buryo bwo gukurikiza itegeko 52/2008 ryo ku wa 10/09/2008 risaba ibigo gutandukanya ibikorwa by’ubwishingizi bw’igihe kirekire n’igito.

SORAS GROUP nk’Ikigo cy’Ubwishingizi cyigenga mu Rwanda yashinzwe ku wa 2 Nyakanga 1984 itangira imirimo ku wa 15 Ugushyingo 1984. Muri Gicurasi 1999, nibwo ubwishingizi bw’ubuzima bwatangiye ari nk’ishami rya Soras SA.

Icyicaro gikuru cya SORAS GROUP i Kigali

Amafoto: Nyetera Bachir


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza