Hasinywe amasezerano azafasha kwagura isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nyakanga 2017 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kongerera ubushobozi isoko ry’imigabane mu gihugu, Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange-RSE) n’Umuryango w’Ishoramari muri Afurika y’i Burasirazuba wa CFA byasinyanye amasezerano azafasha mu kunoza imikoranire n’imikorere y’impande zombi.

Muri aya masezerano yashyiriweho umukono muri Park Inn Hotel ku ya 5 Nyakanga 2017, CFA izakora mu bukangurambaga ku banyamuryango b’Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu Rwanda kuri gahunda zayo, zirimo kwigisha ibijyanye no gukora ubushakashatsi no gusangiza amakuru ajyanye n’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.

Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya CFA, Paul Smith, yatangaje ko aya masezerano CFA yayateguye ibifashijwemo n’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari n’Imigabane muri Afurika (African Securities Exchanges Association -ASEA) ari nayo igenzura ibigo by’imari n’imigabane muri Afurika, inafite mu nshingano RSE.

Yagize ati “Ibi birashimangira uko dushobora gushyigikira RSE mu gutanga amasomo y’inyongera ku bayobozi bayo, tubashishikariza kwiga amasomo ya CFA tunabagabanyiriza igiciro cy’ibyo basabwa.”

Yongeyeho ko hari imishinga myinshi bazakorana na RSE mu kurushaho kubongerera ubumenyi nk’abanyamwuga bizajyana no kubafasha kwaguka mu kubona ingingo zitandukanye zo gukoraho ubushakashatsi. Ati “Ni intego yacu kuzamura isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.”

Smith yashimiye Guverinoma y’u Rwanda yagize uruhare mu guteza imbere ishoramari, rukaba ruri ku isonga mu bihugu byo mu Karere, aho yagaragaje ko rugomba gutanga urugero no ku bindi bikiri mu nzira y’amajyambere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange-RSE), Pierre Célestin Rwabukumba, yagaragaje ko aya masezerano azatuma uru rwego rurushaho kugira abanyamwuga bafite ubushobozi mu nzego zose mu byo bakora.

Umunyeshuri wiga mu Cyiciro cya mbere cy’amasomo ya CFA, Zephanie Niyonkuru, yavuze ko ibyo bigishwa bifite agaciro gakomeye ku mwuga wabo no ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Mu buryo bwo kunoza imikorere no guhangana n’ibibazo duhura nabyo, gahunda ya CFA iri mu zatanze umusaruro muri gahunda z’amasomo atandukanye nize. Uburyo bita ku masomo batanga, uko baha agaciro ubumenyingiro, uko bubashywe ku isi n’inzego zitandukanye ukoreramo bituma wiyungura ubumenyi bushingiye ku gusesengura ishoramari mu buryo bufatika."

Yakomeje agira ati "Amasomo afasha umuntu kugera ku rwego rutuma agira inama abakiliya, akabaganiriza ku bijyanye no kwihangira imirimo. Ingingo zibandwaho zishingiye ku bikorwa bitandukanye nko gutangaza amakuru yerekeye iby’imari no kuyasesengura, indangagaciro n’ihame rya kinyamwuga, ubukungu, ishoramari n’ibindi."

Amasomo atangwa na CFA (Chartered Financial Analyst) aherekezwa n’inyandiko yemewe ku rwego mpuzamahanga itangwa n’ikigo cyahoze gihuza ba rwiyemezamirimo n’abashoramari ku Isi, kizwi nka AIMR (Association for Investment Management and Research) cyo muri Amerika.

Umuntu urangije aya masomo amara imyaka igera kuri ine, akanuzuza ibyangombwa by’abanyamwuga bisabwa, ahabwa impamyabumenyi ya "CFA charter". Imibare yakusanyijwe muri Kamena 2016 yagaragaje ko abagera ku bihumbi 132 aribo bafite iyi mpamyabumenyi ku isi.

Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu Rwanda kimaze imyaka itandatu gikora kuva mu 2011.

Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya CFA, Paul Smith n’uw’Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange-RSE), Pierre Célestin Rwabukumba, bashyira umukono ku masezerano
Nyuma y'isinywa ry'amasezerano yitezweho byinshi mu iterambere ry'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza