Guverinoma igiye gushyigikira ishoramari rishingiye ku bwishingizi PRINT VISITS : 6318 COMMENT: 0 

Guverinoma igiye gushyigikira ishoramari rishingiye ku bwishingizi


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 15:19' na Gaston Rwaka

Iyi ntero yashimangiwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gashyantare 2012, ubwo Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi yakiraga mu biro bye intumwa z’Ihuriro Nyafurika ry’Amasosiyete y’Ubwishingizi (FANAF).

Nyuma y’umubonano wihariye izo ntumwa zagiranye na Minisitiri w’Intebe, Perezida w ’Ihuriro Nyafurika ry’Amasosiyete y’Ubwishingizi (FANAF), Ayangma Amang Protais yagize ati :”Twishimiye uburyo u Rwanda rukomeje guteza imbere politiki y’ishoramari rishingiye ku bwishingizi".

Ayangma yavuze ko inama iri kubera i Kigali ari umwanya wo gushimira Perezida Paul Kagame by’umwihariko ku bushake adahwema kugaragaza mu gushyigikira iterambere mu ishoramari n’ibindi bikorwa birishamikiyeho.

Minisitiri w'Intebe aganira na Protais Ayangma uyobora FANAF
Bwana Protais Ayangma uyobora FANAF asubiza abanyamakuru

Umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ry’amasosiyete y’ubwishingizi (ASSAR) Marc Rugenera yatangarije IGIHE.com ko bishimiye inkunga bagiye guterwa na Guverinoma, ibyo bikaba bimwizeza ko u Rwanda ruzarushaho guhangana n’ibindi bihugu ku isoko ry’ubwishingizi.

Yakomeje avuga kandi ko gusobanurira Abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira ubwishingizi ari inzira izakoreshwa kugirango umusaruro uziyongere ku mpande z’umwishingizi n’uwishinganishije.

Inama rusange ya 36 yateguwe na FANAF yahuje ibihugu bisaga 20 by’Afurika ikurikiye iherutse kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2004 kuri ubu ikaba yaribanze ku nsanganyamatsiko igira iti :”Guteza imbere ishoramari rishingiye ku bwishingizi ni inkingi y’ejo hazaza heza”.

Foto : Cyril NDEGEYA

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!