Ibigo by’ubwishingi muri Afurika y’Iburasirazuba bigiye guhuza imikorere

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 1 Ukuboza 2012 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda n’Ishyirahamwe rihuza ibigo bw’Ubwishingizi muri Afurika y’Iburasirazuba, mu nama yabahurije i Kigali ku wa 30 Ugushyingo 2012 bashishikajwe no guhuza imikorere ngo borohereze abafata serivisi z’ubwishingizi.
Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda Amb. Gatete Claver, atangaza ko bari kureba uko imikorere muri aka karere iteye kugira ngo imbogamizi zigaragara mu mikorere ziveho bityo bagire imikorere bemeranyijweho.
Amb Gatete avuga ko imikorere izahuzwa, ariko ibigo (...)

Banki Nkuru y’u Rwanda n’Ishyirahamwe rihuza ibigo bw’Ubwishingizi muri Afurika y’Iburasirazuba, mu nama yabahurije i Kigali ku wa 30 Ugushyingo 2012 bashishikajwe no guhuza imikorere ngo borohereze abafata serivisi z’ubwishingizi.

Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda Amb. Gatete Claver, atangaza ko bari kureba uko imikorere muri aka karere iteye kugira ngo imbogamizi zigaragara mu mikorere ziveho bityo bagire imikorere bemeranyijweho.

Amb Gatete avuga ko imikorere izahuzwa, ariko ibigo bigakomeza gukorera mu bihugu bibamo, kuko icyibanzweho ubu ari uguhuza amategeko agenga ubwishingizi mu karere.

Yatanze icyizere ko muri iyi nama hashobora no kuvamo imikorere yambuka imipaka ku masosiyete y’Ubwishingizi. Abisobanura, yagize ati “ Ubu turiho turareba ukuntu ikigo cy’ubwishingizi runaka gishobora gutanga ubwishingizi no mu bindi bihugu, kandi ibyo ntibisanzwe.”

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bavuga ko bagorwa no gushakira ubwishingizi bw’ibicuruzwa mu bihugu birenze kimwe. Kuri iki Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda avuga ko hari kwigwa uko umuntu ufite ubwishingizi mu gihugu kimwe yajya abukoresha no mu bindi bihugu, hatabayeho kugira ubwishingizi bwinshi mu bihugu bitandukanye.

N’ubwo ubwishingizi ari ikintu gikenewe, muri ibi bihugu bya Afurika y’Iburasurazuba abafite ubwishingizi baracyari ku mubare wo hasi. Gusa Amb.Gatete avuga ko n’ubwo u Rwanda rwagiye muri iri huriro nyuma rudahagaze nabi ugereranyije n’ibindi bihugu.

Kuba umubare ukiri hasi na benshi bakaba batarabyumva, Alhaj Kaddunabbi Ibrahim Lubega, umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iby’ubwishingizi muri Uganda akaba anakuriye iri huriro ry’ibigo by’ubwishingizi muri aka karere; avuga ko hari gutegurwa imenyekanisha ry’ubwishingizi bakanabukura mu mujyi bukagera no ku baturage bo hasi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza