Kwamamaza

Umukino wa Visa Financial Football Game watangijwe mu Rwanda mu gucunga umutungo

Yanditswe kuya 3-10-2012 saa 11:01' na Marie Chantal Nyirabera
     


Guverinoma y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro umukino w’umupira w’amaguru witwa “Visa Financial Football Game”, utoza abanyarwanda biganjemo urubyiruko kugira umuco wo kuzigama.
Uyu mukino wafunguriwe ku mugaragaro mu ishuri rya Lycée de Kigali, wasobanuriwe abanyeshuri batandukanye uburyo bwo kuzigama no kubitsa hakoreshejwe itumananaho n’ikoranabuhanga rya VISA Card, ATM, na telefone zigendanwa n’ibindi.
Umukino wa Visa Financial Football Game, ukinwa ari umupira w’amaguru uhuza (...)

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro umukino w’umupira w’amaguru witwa “Visa Financial Football Game”, utoza abanyarwanda biganjemo urubyiruko kugira umuco wo kuzigama.

Uyu mukino wafunguriwe ku mugaragaro mu ishuri rya Lycée de Kigali, wasobanuriwe abanyeshuri batandukanye uburyo bwo kuzigama no kubitsa hakoreshejwe itumananaho n’ikoranabuhanga rya VISA Card, ATM, na telefone zigendanwa n’ibindi.

Umukino wa Visa Financial Football Game, ukinwa ari umupira w’amaguru uhuza amakipe yatoranyijwe kuri Ecran, bityo ugakinwa hakurikijwe ibibazo birebena no gucunga umutungo, uburyo bwo kubitsa, kubikuza, n’ibindi.

Ibisubizo by’ibibazo bibazwa mu byiciro, iyo usubiza akanze agasubiza agahuza n’igisubizo, umukino ukomeza ari umupira w’amaguru kugeza igihe igitego kinjiriye mu izamu, bigakomeza bityo bityo.

Iyo gahunda iri kuri CD izahabwa ibigo by’amashuri yose ari mu Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko uyu mukino uzafasha abanyarwanda mu ngeri zose, kugira ubumenyi ku bijyanye no kwizigamira mu mafaranga bahabwa n’ababyeyi.

Ati "Ni ngombwa ko abanyeshuri bamenya gucunga umutungo wabo, kuko akenshi twibwira ko gucunga umutungo ari akazi k’ababyeyi cyangwa akazi k’abantu bakuru".

Kampeta agaragaza ko Abanyeshuri amafaranga make bahabwa n’ababyei, bashobora kuyazigama, bakayashyira kuri Banki, bikabafasha kumenya uko bazitwara mu gucunga umutungo nibamara gukura.

Yasobanuye ko uyu mukino wigisha byinshi mu gucunga umutungo ati "umuntu ashobora kumenya byinshi mu gucunga umutungo n’imari kandi wishimye.

Yavuze ko mu Rwanda bakunda umupira w’amaguru kuko uhuza abantu benshi barimo abana n’abakuru akaba ari nayo mpamvu bawuhisemo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko bari muri gahunda yo gusobanurira abanyarwanda kumenya kwizigamira no kubitsa, nk’uko biri muri gahunda ya Leta yo gushishikariza abanyarwanda kugana ibigo by’imari.

Yavuze ko uyu mukino watangijwe mu kigo cy’Ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali uzakomereza no mu bindi bigo byo mu Rwanda.

JPEG - 131.3 kb
Urubyiruko ruratozwa kwizigamira kare

Ginger Beker, umuyobozi wa Visa card mu Rwanda, yavuze ko kubitsa muri banki bigira akamaro mu iterambere.

Beker avuga ko uyu mukino wa Visa card utangijwe mu Rwanda binyuze mu mukino w’umupira w’amaguru barebera kuri Ecran uzatanga umusaruro ku banyarwanda mu rwego rwo kwizigamira.

Basobanurirwa uko umukino ukinwa

Mbabazi Ines na Kalinda Derick bamwe mu banyeshuri bamurikiwe uyu mukino mu kuwutangiza kumugaragaro, bavuze ko uzafasha abanyeshuri mu rwego rwo gucunga amafaranga make bahabwa n’ababyeyi (Argent de Poche,). Bavuze ko gukoresha ikoranabuhanga rya ATM mu kubitsa bizabafasha kutagendana amafaranga kuko umuntu ashobora kuyata cyangwa bakayamwiba.

Si ibi gusa babona mu ikoranabuhanga rya Visa Card, bavuze ko binabategura kuzabasha gucunga umutungo wabo mu gihe bazaba barangije amasomo, bari muri Kaminuza n’Amashuri Makuru , mu cyangwa barageze mu mirimo, kuko umukino uzabigisha kwizigamira hakiri kare.

Baboneyeho gushishikariza urundi Rubyiruko kwitabira gukoresha iri koranabuhanga kuko bizabafasha gucunga umutungo wabo neza.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved