Arembeye mu bitaro amezi umunani umuryango we utaramugeraho

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 4 Gashyantare 2013 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ubushye bukabije umugabo witwa Sibomana Jean Baptiste amaze amezi agera ku munani nta muntu wo mu muryango we wari wamugeraho aho arwariye mu bitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK.
Ubwo IGIHE yamusangaga muri CHUK, Sibomana w’imyaka 42, uturaka mu Karere ka Kayonza, mu murenge wa Kabare, avuga ko nyuma yo kugwa ahatwikiwe umurama w’amasaka bitewe n’isesereri ubwo yahatambukaga agashya umubiri wose, muri Gicurasi 2012, yahise ajyanwa kwa muganga atabizi, ati “Nyuma yo kwikubita (...)

Nyuma y’ubushye bukabije umugabo witwa Sibomana Jean Baptiste amaze amezi agera ku munani nta muntu wo mu muryango we wari wamugeraho aho arwariye mu bitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK.

Ubwo IGIHE yamusangaga muri CHUK, Sibomana w’imyaka 42, uturaka mu Karere ka Kayonza, mu murenge wa Kabare, avuga ko nyuma yo kugwa ahatwikiwe umurama w’amasaka bitewe n’isesereri ubwo yahatambukaga agashya umubiri wose, muri Gicurasi 2012, yahise ajyanwa kwa muganga atabizi, ati “Nyuma yo kwikubita hasi nagaruye ubwenge nyuma y’iminsi itanu nisanga mu bitaro bya Rwinkwavu nahiye, bambwira ko nahazanywe n’abagenzi bansanze nahiye, bihitiraga bajya ku isoko”.

Akomeza avuga ko nyuma yo kumara amezi abiri muri ibyo bitaro, indwara ye yarananiranye, abaganga bamwohereza ku bitaro bya CHUK. Muri CHUK ahamaze amezi atandatu nta murwaza, nta muntu wo mu muryango we wari wamugeraho, habe n’uwo bashakanye Mukamuranga.

Sibomana Jean Baptiste mu bitaro bya CHUK(Ifoto/Patrick)

Uyu mugore ngo utuye mu karere ka Kayonza, ngo bari batakibana, bafitanye umwana muto.

Sibomana ukirembye, ngo akomerewe no kubaho mu bitaro atagira kirwaza, afashwa n’abagiraneza.

Sibomana ariko nta bantu yabashije kubwira IGIHE bo mu muryango we, ngo tubavugishe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza