Abahanga bagaragaje ko igitunguru cyifitemo ubushobozi bwo gukumira kanseri

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 6 Nzeri 2017 saa 04:50
Yasuwe :
1 0

Abashakashatsi abagaragaje ko igitunguru ari ingirakamaro mu buzima bwa muntu ndetse cyifitemo ubushobozi bwo kurwanya kanseri z’ubwoko butandukanye.

Kuva Imana yarema umuntu yashyizeho n’ibiribwa akwiriye kurya ndetse ibyinshi abahanga bo mu binyejana bya mbere bagiye babifata nk’urukingo rw’indwara zitandukanye.

Ku bijyanye n’akamaro k’igitunguru mu kurinda indwara, inkuru ya topsanté igaragaza ko gifite ubushobozi bwo kurinda utunyangingo tw’umubiri gusaza ari natwo kanseri zikunze kuririraho.

Ibitunguru bikumira kanseri zigera kuri eshanu

Inzobere mu kuvura indwara za kanseri, Dr Richard Béliveau, avuga ku kamaro k’igitunguru mu gukumira indwara nyinshi za kanseri yagize “ Kugeza uyu munsi birazwi ko igitunguru gikumira kanseri zimwe na zimwe,nka kanseri y’ubwonko, bya bibyimba byo mu mutwe n’izindi nyinshi.”

Yakomeje avuga ko ubushakashatsi bwakomeje gukorwa ku kamaro k’igitunguru ku buzima bw’umuntu bugaragaza ko kugifata ku mafunguro mu buryo buhoraho bikumira ibyago byo kurwara kanseri y’umwoyo, umuhogo, imirerantanga, kanseri zo mu bwonko, kanseri y’igifu, kanseri ya prostate n’izindi.

Uretse kuba bikumira izo kanseri kuba zakwibasira umuntu, ibitunguru binarinda utunyangingo gusaza, bituma uruhu rukomeza gutoha no kubobera ndetse bigatuma imiyoboro y’amaraso cyangwa imitsi ijyana amaraso ikora neza ikagira ubudahangarwa.

Abashakashati bavuga ko hatitawe ku ibara rya buri gitunguru (ibitukura, umweru, umuhondo), bigira akamaro iyo biriwe kenshi byaba ari bibisi cyangwa bitetse.

Wakirya gitetse cyangwa se nka salade gikomeza akazi kacyo ko kugira ya vitamin C, imyunyungugu, fer ndetse no kugufasha mu igogora.

Igitunguru ni inshuti y’amara, ibikatsi byacyo bituma amara akora neza no kuyarwara bigasa nk’ibidashoboka. Kirinda gusaza k’utunyangingo maze kigakumira ibyabashaga gutuma kanseri itangira kototera urugingo runaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza