Abahanga bagiye kuzana uburyo bushya buzafasha mu kuboneza urubyaro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Kanama 2017 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi mu buzima bw’imyororokere bakomeje kwiga uburyo bwakwifashishwa mu gutuma intanga zidakura mu gihe umuntu yifuza kuboneza urubyaro, butandukanye n’ubukoreshwa ubu kuko bwo umubiri ukomeza gukora intanga bisanzwe, zigapfa zimaze kuba nkuru bitewe n’uburyo umuntu akoresha.

Ubu buryo bushya bufatwa nk’ububoneye ku mubiri wa muntu kuko buzatuma intanga zikiri nto zisinzira aho gusohoka buri kwezi nko ku mugore, ahubwo akazazikenera igihe icyo aricyo cyose akiri mu myaka y’uburumbuke.

Hashize imyaka myinshi hariho uburyo bwo kuboneza urubyaro, ariko ubushakashatsi bwakozwe na New England Journal of Medicine mu mwaka ushize bwerekanye ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2011 hasamwe inda miliyoni 6.1 ariko 45% bingana n’inda miliyoni 2.8 zari zititeguwe.

Ikinyamakuru Science News cyerekana ko uburyo buhari bwo kuboneza urubyaro budahaza ibyifuzo by’ababukoresha bose. Bumwe burahenze cyane, ubundi hari ababukoresha bakabagiraho ingaruka zirimo kurwara umutwe, iseseme, guhindagurika mu buryo wiyumva no kurwara uduheri.

Hari n’ibinini bitera abagore bamwe ukwipfundika kw’amaraso abandi ugasanga hari uburyo batemerewe gukoresha nk’abarwaye umuvuduko w’amaraso cyangwa uwigeze kurwara kanseri y’ibere.

Uburyo bwo kuboneza urubyaro kandi ntiburizerwa 100%, Guttmacher Institute mu 2008 yerekanye ko nibura 40% bw’inda zitateguwe zasamwe hagati y’abantu bakoresha uburyo runaka bubarinda gusama.

Uburyo bushya buriyongera ku busanzwe

Ubushakashatsi buri gukorwa, ku mugore, buzatuma imikurire y’intanga idindizwa mu gihe umugore adakeneye gutwita, izikiri nto zibe nk’izisinziriye.

Umuhanga mu by’ubuzima bw’imyororokere mu bitaro bikuru bya Massachusetts no mu ishuri ry’ubuvuzi rya Harvard, David Pépin, avuga ko uburyo busanzwe bwibanda ku magi y’intanga ngore akura ariko agapfa kubera imiti umugore akoresha.

Yakomeje agira ati “Kuboneza urubyaro turebye noneho kuri ya magi atarakura byakumira gutwita, kandi na ya magi akahaguma. Binyuze mu gukumira iyo ntambwe ya mbere, ya magi wayagumana ahubwo akazakora ikindi gihe,”

Abahanga bari gushaka kwifashisha umuti uzwi nka ‘Müllerian-inhibiting substance cyangwa MIS”, utuma amagi akiri mato adakura, akazakura ari uko uhagaritse umuti.

Pépin, Patricia Donahoe wo muri Harvard na bagenzi babo, bakoze ubushakashatsi kuri MIS mu mbeba, maze amagi yari ifite arakura, ariko nyuma yaho nta zindi ntanga zakozwe ku buryo yananiwe kubyara.

Donahoe yagize ati “Ni nko guhagarika ifarashi mbere y’uko zirenga umuryango.”

Guterwa umuti bimaze guhagarara imirerantanga y’imbeba yarongeye irakora nk’uko bisanzwe, ubu abashakashatsi bari kureba ko ubwo buryo bushobora no gukora ku njangwe.

Haracyashakishwa uburyo bwo gukora umuti nk’uwo wazakoreshwa ku bagore no ku bagabo. Debra Wolgemuth wo muri Columbia University Medical Center avuga ko intanga ngabo nazo zikura mu byiciro, guhera ku kantu k’akabumbe kugeza aho igira umutwe n’umurizo.

Ati “Mbere y’uko intanga zisohoka, zitangira urugendo rwazo mu buryo myibarukiro gabo, zigatonda umurongo nk’abasirikare bari muri batayo imwe, mbere y’uko ziva mu mabya.”

Imbeba yatewe wa muti ngo ntabwo intanga zitondetse nk’ibisanzwe, zimwe zipfa zitarasohoka kandi nta ngaruka bigira ku zindi ngingo.

Imbeba y’ingabo yatewe uwo muti inshuro imwe ku munsi mu gihe cy’ibyumweru bine, yaje kunanirwa kubyara nyuma y’icyo gihe, binakomeza gutyo kugeza nyuma y’ibindi byumweru bine itewe imiti.

Nyuma y’ibyumweru 12 iyo imbeba y’ingabo nibwo yasubiranye ubuzima yahoranye irongera ibyarana na ngenzi zayo.

Wolgemuth avuga ko ubu intambwe isigaye ari ukugerageza uwo muti ku bisamuntu, ngo barebe niba amaherezo uzakoreshwa ku bantu.

Ubushakashatsi bumaze kwerekana ko amagi y’intanga yasinziriye bitewe na MIS akomeza kugira ubuzima kandi ashobora kuvamo umwana ikindi gihe kandi nta mpungenge bishobora gutera ku gutinda gusama.

Pépin yakomeje agira ati “Abagore benshi bari mu myaka 35 no kuzamura bakunze guhura n’ibibazo mu gusama. Ubwo buryo rero bwafasha mu kurinda intanga zikaba zikoreshwa mu gihe cyigiye imbere.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza