Abahanga mu by’imiti bikomye abakora akazi ko kuyitanga batarabyize

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 15 Ukuboza 2017 saa 06:08
Yasuwe :
0 0

Urugaga Nyarwanda rw’abahanga mu by’imiti ‘National Pharmacy Council’’,rutangaza ko bamwe mu bakora mu mavuriro n’ibitaro bya leta n’ibyigenga baba batarabyize; ibi ngo bishobora guteza ikibazo gikomeye, bakifuza ko akazi ko gutanga imiti kakorwa n’ababyize gusa.

Abanyamuryango b’uru rugaga bavuze ko ubusanzwe umurwayi agomba guhabwa imiti n’umuntu wabyize akagira n’amabwiriza amuha y’uburyo agomba kuyifata.

Ibi babitangarije mu nama y’inteko rusange yateranye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2017.

Umwe mu banyamuryango b’uru rugaga yagize ati “Inshingano z’urugaga ni umurinzi w’amategeko areba umwuga, ni umurinzi w’ubunyangamugayo bw’umwuga wacu no kurinda abaturage. Ibyo ntabwo bishobora kugerwaho uyu mwuga ukorwa n’abatarawize. Iyo ndebye nsanga igice kinini cy’uyu mwuga gikorwa n’abatarabyize.”

“Urugero mu bitaro bya Leta, abatanga imiti ni abaforomo, haba hari umu ‘pharmacien’ ushinzwe serivise y’imiti, ariko abatanga imiti ni abaforomo ni bo bavugana n’abarwayi[…]kandi muzi ko mu bitaro bya leta ari ho bakira abarwayi benshi cyane ba mituweli.”

Ibi byashimangiwe n’umuyobozi w’uru rugaga, Dr Muganga Raymond avuga ko kuba hari abakora akazi ko gutanga imiti batarabyize bikwiye gufatirwa ingamba.

Yagize ati “Birakenewe ko tutavangirwa. Ibyo ni ingero muzi zigaragara. Kuvuga ngo umuforomo arakora akazi k’umu-‘pharmacien’, umuganga arakora akazi k’umu ‘pharmacien’. Dukeneye ko umwuga wacu usobanuka.»

Dr Muganga yakomeje avuga ko kuba akazi ko gutanga imiti gakorwa n’abatarakize byatewe n’amateka ariko igihe kigeze ngo bihinduke.

Ati «Ibyo ni ibintu byatewe n’amateka kuko mbere abahanga mu by’imiti bari bake mu Rwanda, bituma rero mu bitaro abaforomo batanga imiti kandi atari umwuga wabo. Ubu ngubu rero ntekereza ko hageze ko banyiri umwuga bawukora.»

Ku kijyanye n’ibikunze kuvugwa ko abahanga mu by’imiti badahagije mu Rwanda, Dr Muganga yavuze kuri ubu abahari bahagije, ngo dore ko abamaze kwiyandikisha mu rugaga bagera kuri 800.

Bamwe mu bibumbiye mu rugaga nyarwanda rw'abahanga mu by'imiti bitabiriye inteko rusange
Umuyobozi w'Urugaga Nyarwanda rw'abahanga mu by'imiti, Dr Muganga Raymond

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza