Abarwayi umuganga umwe yitaho bagiye kugabanywaho abarenga 3000

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Nzeri 2017 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu myaka irindwi iri imbere igiye kongera ibikorwa remezo, umubare n’ubushobozi bw’abakozi b’urwego rw’ubuzima, ku buryo umubare w’abarwayi ku muganga umwe uzagabanukaho abagera ku 3055.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024), agaragaza byinshi bizakorwa mu gukomeza guharanira ko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza kandi serivisi z’ubuvuzi zikagera kuri bose.

Yavuze ko abaganga, abaganga b’inzobere, abaforomo n’ababyaza n’abandi bakozi b’ibitaro bazongerwa bakanahabwa ubundi bushobozi buzatuma n’igipimo cy’abarwayi ku muganga umwe kigabanuka, aho kizava ku barwayi 10 055 kikagera ku 7000.

Yagize ati “Igipimo cy’umubare w’abarwayi ku muforomo umwe na cyo kizagabanuka kive ku 1 142 kigere kuri 800. Igipimo cy’umubare w’abagore ku mubyaza kizagera ku 2 500 kivuye ku bagore 4 037.”

Minisitiri w’Intebe, yanavuze ko Guverinoma iteganya kubaka, kwagura no gushyira ibyangombwa bikwiye mu bitaro umunani birimo ibya Ruhengeri, Munini, Byumba, Nyabikenke, Masaka, Gatunda, Gatonde na Muhororo. Hazubakwa kandi ibigo nderabuzima 17 mu mirenge itabigiraga na Poste de Santé nshya 150 mu gihugu hose.

Mu ngengo y’imari ya 2017/2017, urwego rw’ubuzima rwagenewe miliyari 193.6, akazakoreshwa mu bikorwa birimo kubaka no gusana ibitaro n’ibigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu.

Ubushakashatsi buheruka ku bwiyongere bw’abaturage n’ubuzima bwabo, DHS, bwagaragaje ko igipimo cy’umubare w’abagore bapfa babyara ari 210/ 100 000, Guverinoma yiyemeje ko mu myaka irindwi kizagabanuka kikagera ku 126/ 100 000. Igipimo cy’umubare w’abana bapfa batarageza ku myaka itanu na cyo kizagabanuka kigere kuri 25/1.000 kivuye kuri 50/1.000.

Intego z’iterambere rirambye (SDGs), ziteganya ko mu 2030 igipimo cy’abagore bapfa babyara kizagabanuka bakagera munsi ya 70/100 000.

Minisitiri w’Intebe, yanatangaje ko ku bufatanye n’abikorera hazashyirwaho ibigo by’ubuzima bw’icyitegererezo bizajya bivura zimwe mu ndwara zitandura zajyaga zituma Abanyarwanda batari bake bajya kuzivuriza hanze kandi bibahenze. Ibi bikazagendana no guteza imbere inganda zikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.

Mu 2024 umuganga umwe azaba yita ku barwayi 7000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza