Bimwe mu bizakwereka ko umusore mucuditse nta kindi akurikiye kitari ubutunzi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

‘Gukura ibyinyo’ ni imvugo yamamaye cyane mu Rwanda aho abantu b’ingeri zitandukanye bayikoresha bashaka kugaragaza umukobwa utagira urukundo ahubwo usanga akundana n’umugabo cyangwa umusore runaka kubera ubutunzi afite.

Nubwo ariko abakobwa aribo bakunda gushyirwa mu majwi, burya ngo hari n’umusore usanga akundana n’umukobwa runaka nta kindi agamije uretse kurya imitungo ye.

Imbuga zitandukanye zirimo na Standard zagiye zandika ku miterere y’abasore nk’aba aho zagaragaje ko akenshi nta bikorwa bifatika bafite, ahubwo barangwa no kugerageza kwereka abakunzi babo ko ntacyo batabakorera ngo bishime ariko hagira ikibazo kivuka ugasanga ntibashoboye kwihangana.

Dore bimwe mu bizakubwira ko umusore mukundana ari muri iki cyiciro:

1. Bashishikazwa no kumenya amafaranga winjiza

Kimwe mu bizakubwira ko umusore mukundana ari umukuzi w’ibyinyo ni uko uzasanga ashishikajwe no kumenya amafaranga winjiza, uburyo wizigama ndetse akenshi ugasanga ashaka kugenzura uburyo uyakoresha.

Ikindi ngo abasore nk’aba usanga bakunze kugeza ku bakunzi babo ibitekerezo bitandukanye bijyanye no gushora imari, ariko washishoza neza ugasanga atari izindi impuhwe ahubwo ari amaco yo kugira ngo babone uko bakoresha umutungo w’abakobwa mu nyungu zabo bwite bitwaje urukundo rudahari.

2. Biyumvamo kuba abasore b’ibitangaza

Abasore nk’aba kandi ngo usanga akenshi bakunze gushyira imbere uburyo bagaragara inyuma mu buryo bukabije, ndetse bakiyumva nk’abasore b’ibitangaza ku buryo gukundana n’abo babifata nk’amahirwe ku bakobwa.

Ibi ngo bituma bumva ko abakunzi babo bagomba gukora ibishoboka byose bakabitaho binyuze mu kubahonga impano zitandukanye zirimo n’amafaranga, ku iturufu y’uko nibatabikora bazatandukana na bo.

3. Ntibashishikazwa n’umurimo

Benshi mu basore barangwa n’imico yo gukunda abakobwa bafite amafaranga usanga nta gitekerezo na gito cyo gukora bafite cyangwa inzozi zo kugera ku kintu runaka, ahubwo bagashishikazwa no gushaka abakunzi bafite amafaranga menshi.

Niba uri umukobwa ufite akazi kabone n’iyo kaba kataguhemba amafaranga menshi, ukaba ukundana n’umusore utagira akazi, aho gushaka icyo akora ugasanga anejejwe no gukoresha umutungo wawe gusa uritonde utazasigara uririra mu myotsi.

4. Bakunda kubaho ubuzima buhenze

Gukuda ubuzima buhenze ubwabyo si ikibazo, ariko uzasanga abasore bari muri iki cyiciro bakunda ibihenze gusa kandi nta gikorwa na kimwe bafite kibinjiriza amafaranga.

Usanga bakunda imyambaro y’agaciro, gusohokera ahantu hahenze ariko igihe cyo kwishyura cyagera ugasanga iteka barereka abakunzi babo ko wenda bibagiriwe amafaranga mu rugo cyangwa bayashoye mu bikorwa runaka bibyara inyungu kandi mu by’ukuri nta kintu na kimwe bifitiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza