Gasabo: Amavuriro yigenga akemangwa ubuziranenge yafunzwe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 14 Ugushyingo 2017 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Amavuriro yigenga yo mu Murenge wa Gatsata no mu yindi Mirenge y’Akarere ka Gasabo ari gushyirwaho ingufuri n’ubuyobozi anengwa gucuruza imiti itujuje ubuziranenge n’indi mikorere yateza abayagana ibibazo.

Hashize iminsi igera kuri irindwi amavuriro akorera mu muri Gatsata atangiye gufungwa n’ubuyobozi nyuma y’igenzura ryakozwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Urujeni Gertrude, yagize ati “Amwe mu mavuriro yafunzwe twagiye dusanga acuruza imiti yarengeje igihe, ahandi tugasanga hari umwanda hari nabo twasangaga bacuruza serivise badafitiye uburenganzira, ugasanga barakura amenyo kandi mu byo bemerewe na Minisante bitarimo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabahire Languida, yavuze ko igikorwa cyo gufunga amavuriro atujuje ibisabwa gikomeje.

Yagize ati “Ni igikorwa turi gukora mu mavuriro atandukanye si muri Gatsata gusa. Ayo dusanze atujuje ibisabwa birimo isuku, gukorera ahantu hatujuje ubuziranenge hamwe no kuba batanga serivisi batemerewe. Ariko mu bugenzuzi twakoze hari abo twasangaga bacuruza imiti yarengeje igihe, ahandi ugasanga hari umwanda ku buryo abantu aho kugira ngo bahakirire ahubwo bashobora kuhakura izindi ndwara.”

Akomeza avuga ko hari ibyo ba nyir’amavuriro yafunzwe basabwe, nibaramuka babyujuje bakazabimenyesha ubuyobozi hagakorwa igenzura hakemezwa niba bakongera gukora.

Nubwo ubuyobozi buri gukora uwo mukwabu, bamwe bafungiwe bavuga ko batunguwe n’icyemezo bafatiwe kandi ko cyabashyize mu gihombo.

Umwe muri bo yabwiye IGIHE ati “Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsata hamwe n’Akarere baraje baradufungira batanaduteguje. Nk’ubu mfite imiti naranguye irimo gupfa kubera ko burya imiti iba ifite amatariki itagomba kurenza.”

Abo bafungiwe amavuriro bavuga ko hari imiti n’ibikoresho byabo biri kwangirika ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko ahubwo bamwe basanze bafite imiti yarengeje igihe.

Nta mibare y’amavuriro amaze gufungwa ariko igikorwa kirakomeje ku atujuje ibisabwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Urujeni Gertrude

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza