Hagiye kugeragezwa urukingo ruzafasha abagore kutandura Virusi itera Sida

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Ukuboza 2017 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Uganda na Kenya biri mu bihugu birindwi bya Afurika bizakorerwamo igerageza ku rukingo rw’igihe kirekire ruzajya rufasha abagore bakora imibonano mpuzabitsina kutandura virusi itera Sida.

Iri gerageza ryitwa HPTN 084, rizakorerwa ku bagore 3200 batanduye bari hagati y’imyaka 18 na 45 barimo n’abo muri Botswana, Malawi, Swaziland, Afurika y’Epfo na Zimbabwe. Rizagenzura niba umuti wa cabotegravir (CAB) waterwa umugore rimwe mu byumweru umunani ukamukurinda kwandura virusi itera Sida.

Hazasuzumwa ubwiza n’imikorere myiza y’uru rushinge ugereranyije n’ibindi binini binyobwa buri munsi, kuko bivugwa ko ari rwiza kurusha guteranya imiti ya Tenofovir disoproxil fumarate 300mg na Emtricitabine 200 mg (TDF/FTC).

Ubushakashatsi buzakorwa mu myaka itatu n’igice kandi abazabwitabira bazafatwa nta kigendeweho nk’uko The Eastafrican yabitangaje.

Dr Anthony Fauci, Umuyobozi w’ikigo cy’Abanyamerika cyita ku ndwara zandura, avuga ko ubu bushakashatsi bugamije gupima imikorere y’uburyo bushya bwo kurinda abagore kwandura virusi itera Sida.

Yagize ati “Gufata ikinini cya buri munsi bigora abantu benshi. Uru rukingo rw’igihe kirekire ni uburyo bwo kwirinda bworoshye kandi bwizewe.”

Uburyo bwo kwirinda virusi itera Sida busanzwe bukoreshwa buragoye ku bagore kubugenzura no kubuganiraho n’uwo bakorana imibonano mpuzabitsina. Uru rushinge ruzatuma umugore yirinda mbere.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, abarenga 60% bafite virusi itera Sida ni abagore. Mu 2016, 58% by’ubwandu bushya mu bakuze bari abagore muri Afurika y’Amajyepfo n’Iburasirazuba. Abategura ubu bushakashatsi bakavuga ko kubarinda Virusi itera Sida ari umusanzu w’ingenzi mu gukumira ubwo bwandu.

Imibare mishya yerekana ko abagore bakoresha ikinini cya Truvada cyo kwirinda Virusi itera Sida gifatwa buri munsi nta gusiba. Iki kinini kigizwe na emtricitabine na tenofovir disoproxil fumarate.

Nta kigendeweho abagore bazajya bahabwa cabotegravir cyangwa Truvada kugeza igerageza rirangiye. Mu byumweru bitanu bya mbere bazajya bahabwa amoko abiri y’ibinini byo kunywa ku munsi ari byo cabotegravir cyangwa Truvada.

Guhera ku cyumweru cya gatandatu, abazaba barahawe ibinini bya cabotegravir bazaterwa inshinge za cabotegravir ndetse bafate n’ibinini bya placebo binyobwa buri munsi mu gihe abahawe Truvada, bazaterwa inshinge za placebo bagahabwa n’ibinini byo kunywa buri munsi bya Truvada.

Nyuma yo kurangiza inkingo, abazitewe bose bazafata ibyumweru 48 banywa ikinini cya Truvada gifatwa buri munsi, hanyuma boherezwe kwipimisha Virusi itera Sida. Ibyavuye mu bushakashatsi bizatangazwa mu 2022.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza