Hahishuwe impamvu udukingirizo tw’abagore tutitabirwa cyane nk’utw’abagabo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Gashyantare 2019 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Iyo uganiriye n’urubyiruko ndetse n’abakuze, ku birebana n’ubumenyi bafite ku dukingirizo tw’abagore, nibura bane muri batanu bakubwira ko batarakabona n’uvuze ko yakabonye akakubwira ko atigeze agakoresha.

Ubumenyi buke kuri aka gakingirizo bushimangira ko katitabirwa cyane mu gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko utw’abagabo usanga ari ikimenyabose. Usanga n’abagore kagenewe batakazi.

Uwitwa Nirere Noella yagize ati “Numva bakavuga ariko ntabwo ndakabona ndetse sinjya nemera ko kanabaho kuko ako tuzi ni kariya abagabo bambara”.

Ubu bumenyi buke no kudakoreshwa kw’agakingirizo k’abagore, byatumye IGIHE iganira n’umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida muri RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yemeza ko hari impamvu eshatu z’ingenzi zituma tudakoreshwa cyane nk’utw’abagabo.

Avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe muri Kaminuza z’u Rwanda mu 2012, basanze impamvu ya mbere ituma utu dukingirizo tw’abagore tudakoreshwa cyane iterwa n’uko tugira urusaku igihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Icya mbere bavuga ko agakingirizo k’igitsinagore kagira urusaku abakundanye batishimira igihe barimo kugakoresha.”

Yongeyeho ko impamvu ya kabiri ari iy’uko umugore kugira ngo agakoreshe agomba kuba agafashe igihe cyose ari mu mibonano mpuzabitsina ku buryo hari abibagirwa bakaba bakarekura kakabateza impanuka zo guhera mu gitsina.

Dr Nsanzimana avuga ko impamvu ya gatatu ituma agakingirizo k’abagore kadakoreshwa cyane ni uko kagoye gukoreshwa.

Yagize ati “Ikintu cya gatatu ni uburyo bwo kugakoresha kuko ntabwo bworoshye, bisaba ibisobanuro byinshi n’amahugurwa menshi kuko babanza kukazinga bakagakoramo nk’umunani mbere yo kukinjiza mu gitsina ku buryo ababa mu giturage bibagora. Bibasaba kubigisha n’ibisobanuro byinshi bagahitamo gukoresha ak’abagabo.”

Yongeyeho ko u Rwanda rutumiza udukingirizo miliyoni 20 buri mwaka ndetse muri two 99,9% tuba ari utw’abagabo, mu gihe 0,1% ari two tuba ari utw’abagore.

Ukora umwuga w’uburaya utarashase ko izina rye ritangazwa na we yemeza ko nta cyiza cy’agakingirizo cy’abagore.

Yagize ati “Ushatse kugakoresha aba afite ubwoba ko kamuheramo kandi gasaba ibintu byinshi kurusha ak’abagabo.”

Muri miliyoni 20 z’udukingirizo tuza mu Rwanda buri mwaka, izigera kuri 15 zigurishwa mu maduka (Boutique), miliyoni eshanu zigakoreshwa mu bajyanama b’ubuzima no mu mavuriro, mu gihe utugera kuri miliyoni imwe n’igice two dutangwa mu tuzu dutanga udukingirizo tw’ubuntu twagiye dushyirwa mu bice bitandukanye.

Agakingirizo k'abagore ntabwo kitabirwa cyane nk'ak'abagabo
Imiterere y'agakingirizo k'abagore
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya Sida muri RBC, Dr Nsanzimana Sabin avuga ko agakingirizo k'abagore katitabirwa cyane kubera urusaku kagira mu mibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza