Hamuritswe inyigo izatuma abarwayi ba kanseri y’ibere muri Afurika bitabwaho uko bikwiye

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Ugushyingo 2017 saa 04:59
Yasuwe :
1 0

Ubushakashatsi bugaragaza ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, indwara ya kanseri y’ibere ikiri ku isonga muri kanseri zica abagore benshi ku isi, by’umwihariko umugabane wa Afurika ukaba wibasiwe cyane kuko mu myaka itanu ababashije kuyivurwa ari 12% mu gihe muri Amerika, Australia na Canada bagera hafi 90%.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kandi nibura 80% bya kanseri y’ibere ivumburwa abarwayi bageze ku cyiciro cya nyuma cy’uburwayi, ku buryo bake cyane ari bo bashobora kuyivurwa bagakira.

Mu nama y’Umuryango Nyafurika wita ku bushakashatsi n’amahugurwa ku ndwara ya kanseri (AORTIC) irimo kubera i Kigali, uruganda rukora imiti itandukanye ivura kanseri, Roche, rwamuritse inyigo nshya rwakoze ku rugendo rwo gukurikirana no kuvura umurwayi wa kanseri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Iyi nyigo igamije kugaragaza urugendo rw’umurwayi wa kanseri y’ibere, ubusesenguzi ku mafaranga akoreshwa, igiciro n’izindi mbogamizi mu kumwitaho, yakorewe mu bitaro bya leta n’ibyigenga muri Kenya, Nigeria na Ghana.

Igaragaza ko ubukene ari impamvu ikomeye mu zituma abarwayi ba kanseri batagerwaho n’ubuvuzi bukwiye, bityo ababana n’uburwayi cyangwa abicwa na bwo bakiyongera ndetse abarwayi ba kanseri y’ibere n’imiryango yabo bagasigara mu bukene.

Iyi nzitizi ishingiye ku kutagira amakuru ku mutwaro w’ubushobozi bwo kwivuza kanseri, inatuma ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bidashyiraho politiki yo kwita kuri abo barwayi.

Umuyobozi wa Roche muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Markus Gemuend, avuga ko ubufatanye na za Guverinoma buzatuma abaturage bagerwaho n’imiti nk’iy’abandi muri Afurika.

Yagize ati “Twemera ko abarwayi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bagomba kubona imiti nk’iy’abandi.”

Iyi nyigo igaragaza kandi ko hari ubukererwe mu gushyiraho ibipimo ngenderwaho mu, guhabwa ibisubizo ndetse no kwita ku murwayi.

Isesengura kandi ikiguzi cyishyuzwa umurwayi wa kanseri, ingano y’abishyura ubuvuzi ndetse n’abatabasha kwivuza uko bikwiye kubera icyo kiguzi.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, iyi nyigo ya Roche igamije gukuraho imbogamizi zose zituma abarwayi batitabwaho guhera mu isuzuma, gufata imiti n’ubundi bufasha no kugena gahunda zirambye bigendanye n’ibyo buri gihugu gikeneye.

Uruganda Roche rushimangira ko ubufatanye na Guverinoma bushobora gutuma abarwayi ba kanseri bivuza ku bipimo mpuzamahanga bagakira.

Nko muri Kenya, ubufatanye bwa Guverinoma n’uru ruganda bubumbatiye porogaramu nyinshi zirimo gufasha abagore kubona imiti ya kanseri y’ibere, kuyipimisha, guhabwa imiti, kubaka ibikorwa remezo birimo aho guhugurira abaganga bavura kanseri n’abita ku barwayi bayo ndetse no gutanga imiti ya kanseri y’ibere ntacyo umurwayi yishyuye. Ibi bikaba bikorwa no muri Sudani.

Muri Côte d’Ivoire, hari amasezerano hagati ya Minisiteri y’ubuzima na Roche, aho abarwayi bahabwa imiti itatu igezweho mu kuvura kanseri ikorwa n’uru ruganda, hanyuma Guverinoma ikishyura ikiguzi cy’imiti ku barwayi. Amasezerano nk’aya akaba yaranasinywe uyu mwaka muri Burkina Faso na Repubulika ya Congo.

Bamwe mu bitabiriye inama ya AORTIC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza