Hari kwigwa uko drones zitwara amaraso zatangira gukorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Ukwakira 2018 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagiye kwigwa uko indege nto zitagira abapilote ‘drones’ zitwara amaraso zatangira gukorerwa mu Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ukwakira yemeje ivugururwa ry’amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikompanyi Zipline ajyanye no gutwara ibikoresho byifashishwa mu gutanga amaraso hakoreshejwe ‘drones’.

Iyo kompanyi niyo ikora drones zitwara amaraso ikanagenzura serivisi zo kuyageza ku bitaro hifashishijwe izo ndege.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, mu kiganiro n’abanyamakuru gikurikirana inama n’abaminisitiri, yatangaje ko amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda yari yarangiye muri Werurwe uyu mwaka, impande zombi ziyemeza kuyavugurura kubera inyungu zabibonagamo.

Yavuze ko kuva drones zitangiye kujyana amaraso ku bitaro mu Ukwakira 2016, byagabanyije cyane umwanya abarwayi bayakeneye bamaraga bayategereje.

Ati “Ku Isi yose ababyeyi bapfa babyara akenshi bicwa no kuva. Kuba igihugu cyacu kiri gukoresha ikoranabuhanga mu kubungabunga ubuzima bw’ababyeyi ni ikintu gikomeye. Byatumye umwanya ababyeyi bategereza mbere yo kubona amaraso uva ku masaha atatu cyangwa ane ukagera ku minota 25.”

Gashumba yavuze ko byatumye mu masezerano mashya biyemeza kongera ibitaro drones zagezagaho amaraso, biva kuri 19 biba byose mu gihugu.

Ikindi cyemeranyijwe ni ukureba uko Zipline yatangira gukorera Drones mu Rwanda, bigaha n’abanyarwanda akazi.

Ati “Zipline iri kureba uburyo drones zajya zikorerwa mu Rwanda, no kuzisana byose bigakorewa mu Rwanda. Harimo no gutanga imirimo kuko uyu munsi 90 % by’abakora mu ikoranabuhanga rya Drones ni abana b’abanyarwanda.”

Muri aya masezerano mashya, harimo no kongera ibyo drones zagezaga ku bitaro bikava ku maraso gusa bikajya no ku miti yihutirwa.

Biteganyijwe hazatangira igerageza ryo kujyana ubwoko bw’imiti 50, nyuma y’umwaka bukagera ku bwoko 300.

Gashumba kandi yasobanuye ku kibazo cya drones zikunze gukora impanuka, avuga ko ziba zoroheje kandi ko nta buzima bw’abantu cyangwa ikindi gikomeye cyangiritse.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, mu masezerano mashya na Zipline harimo gukorera drones mu Rwanda
Minisitiri Gashumba yasabye Kiliziya Gatolika kongera imbaraga mu guhashya impamvu zatuma abana baterwa inda

Amafoto: Primature


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza