Hashize imyaka 50 umuntu wa mbere ashyizwemo umutima w’undi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 3 Ukuboza 1967 yanditswe mu mateka y’ubuvuzi buteye imbere, nibwo bwa mbere umurwayi yashyizwemo umutima w’undi muntu, akomeza gusunika iminsi.

Uyu murwayi wari mu bitaro bya Cap muri Afurika y’Epfo yashyizwemo umutima na Prof Christian Barnard awukuye mu wundi muntu wari witabye Imana azize impanuka yo mu muhanda.

Igikorwa cyo guha umutima uwo murwayi cyatwaye amasaha icyenda, uwo muganga w’inzobere afashijwe n’abandi baganga 30 nk’uko Top Sante yabigarutseho.

Uwo mutima wari uw’umugore w’imyaka 25 witwa Denise Darvall, wetewe mu mugabo witwa Louis Washkansky w’imyaka 53 wari urwaye diyabete afite n’ibibazo by’umutima.

Christian Barnard yinjiye mu mateka y’Isi nk’umuganga wabashije kugera kuri icyo gikorwa cyo gusimburanya imitima bwa mbere ariko kuri benshi biracyari amayobera. Bamwe bakeka ko yafashijwe n’ubuyobozi bwa Afurika Yepfo kugira ngo bumufashe kubyemeza, ahabwe icyubahiro kidasanzwe.

Mbere ye uwari usanzwe uzwi ni Norman Shumway wakoze ubuvuzi nk’ubwo bwo gusimburanya imitima ariko mu nyamaswa. Uyu yari yarakomwe mu nkokora n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamubuzaga kugerageza ubwo buvuzi ku bantu.

Christiaan Barnard yabereye urugero Norman Shumway kuko mu 1968 nawe yavuye ku nyamaswa abasha gukorera icyo gikorwa ku bantu muri Amerika.

Louis Washkansky watewemo umutima yaje gupfa nyuma y’iminsi 18 awuhawe ariko yabashaga kuganira n’umuryango ndetse yavuganye n’itangazamakuru, yishimira ko icyo gikorwa cyamwongereye iminsi yo kubaho.

Christian Barnard yavutse mu 1922 atabaruka mu 2001, yize iby’ubuvuzi ndetse yamenyekanye cyane kubera icyo gikorwa cyo mu 1967 cyo gufata umutima w’umuntu wapfuye ariko ubwonko butaraca akawutera mu wundi muntu.

Prof Christian Barnard , umuganga w'inzobere wabashije bwa mbere gushyira mu murwayi umutima w'undi muntu

Tombola Felicie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza