Ibitekerezo bya Perezida Kagame na Bill Gates ku ishingiro ry’ubuvuzi bukwiye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Werurwe 2019 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze zihabwa abaturage ni ikimenyetso kigaragaza uko igihugu cyita ku buzima n’imibereho myiza y’abagituye.

Ubushake bwa politiki no gukorana n’abafatanyabikorwa biri ku isonga mu kwimakaza serivisi nziza no gutuma ziramba ngo benshi bazungukiremo.

Perezida Paul Kagame n’Umuherwe Bill Gates bahuriza ku kuba ‘Ubuvuzi bwiza butangirira kuri nyir’ubwite’ ndetse bahamya ko iterambere n’ubuzima ari nk’ipata n’urugi bidashobora gutandukanywa.

Mu nyandiko banyujije muri Jeune Afrique batangaje ko Afurika ikwiye gukomeza gushyigikira no gutera inkunga gahunda ziteza imbere imibereho y’abayituye.

Imibare igaragaza ko mu mpera z’ikinyejana cya 21, Afurika izaba ivukamo abana benshi kurusha indi migabane yose hamwe. Uyu mugabane uzaba ucumbikiye umuntu umwe muri batatu batuye Isi, mu gihe imijyi itanu mu icumi minini ku Isi irimo Lagos izaba ituwe n’abakubye inshuro 11 abatuye i Londres mu Bwongereza.

Mu nyandiko ya Perezida Kagame na Bill Gates bibaza uko iyo mijyi izaba imeze.

Igira iti “Ese abaturage bazaba babayeho mu buzima bwiza no mu burumbuke? Bazaba bafite uburezi bufite ireme ndetse banabone imirimo myiza? Hari ibibazo byinshi ariko dufite ubushobozi bwo kugena ahazaza twifuza. Niyo mpamvu kuva uyu munsi dukeneye gushyira umusingi ku ishoramari rikwiye by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima.’’

Ubuzima bwiza n’iterambere ry’ubukungu bifitanye isano ya bugufi kuko iyo abantu batarwaye cyangwa bataryamye mu bitaro bashobora kujya kwiga cyangwa mu kazi.

Mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwanyuze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100, bangana na 15% by’abari barutuye.

Iki gihugu cyari mu bikennye ku Isi, umwana umwe mu 10 yapfaga ataruzuza umwaka avutse ndetse n’ikizere cyo kubaho cyaragabanutse. Hagati y’umwaka wa 2000 na 2016, icyizere cyo kubaho cyiyongereho imyaka 18.

Inyandiko ya Kagame na Gates ivuga ko ibi bitagezweho ku bw’impanuka ahubwo ‘igihugu cyihaye intego yo kwita ku baturage bacyo no gutangira guhugura abajyanama b’ubuzima 60,000. Cyongereye ibyo gitanga mu buvuzi kuri 300 %, avuye ku ari hagati y’amadolari 5 na $20 ku muturage.’’

Igitekerezo cyatangijwe mu myaka isaga 20 ishize ubu cyashibutsemo umusaruro aho abaturage 90% bagerwaho na serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze. Ibi binajyana n’izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) wiyongeraho 8% buri mwaka, umuvuduko ungana n’uw’u Buhinde.

Mu bindi bihugu bya Afurika kuva mu myaka 20 itambutse, hagaragaye igabanuka ry’abagera kuri ½ ry’abahitanwaga n’ubwandu bwa Virusi ya Sida.

Sénégal ubu irakataje mu rugamba rwo kurwanya Malaria mu bice bimwe na bimwe mu gihe Éthiopie na yo yagabanyije impfu z’abana n’ababyeyi binyuze mu gushyiraho abajyanama b’ubuzima.

Perezida Kagame na Bill Gates bahuriza ku kuba ahazaza ha Afurika hakeneye ishoramari ry’ingenzi mu buvuzi.

Inyandiko yabo ivuga ko “Hatirengagijwe intambwe yatewe, Afurika iracyari inyuma ugereranyije n’ahandi ku Isi. Ifite 16 % by’abatuye Isi ariko abagera kuri 24 % bugarijwe n’ibyorezo mu gihe abana bangana na 50 % bapfa bavuka.’’

Iyi mibare iteye inkeke kuko idolari rimwe ritanzwe kuri serivisi z’ubuzima rishobora kwifashishwa mu kuzamura ubukungu.

‘‘Kwita ku ndwara birahenda. Malaria itsikamira izamuka rya GDP ya Afurika ho 1,3 % ku mwaka. Muri Nigeria, inyigo zagaragaje ko izamuka rya 1 % ry’impfu rigira ingaruka ku igabanuka ry’ubukungu bungana na 2,5 %.’’

Perezida Kagame na Bill Gates (afatanyije n’umugore we Melinda Gates bashinze Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation, ufasha Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, birimo kuboneza urubyaro, kurinda indwara zikomoka ku mwanda n’izindi) bavuga ko buri wese akwiye kubigira inshingano.

Imiryango itandukanye irimo ukwirakwiza inkingo mu bihugu bikennye ku Isi (Gavi) n’Ikigega Mpuzamahanga kirwanya Sida, igituntu na Malaria yafashije ibihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Inyandiko y’Umukuru w’Igihugu ivuga ko ‘‘Nibura ibitekerezo birengera Afurika ku bufasha buva hanze byasobanuka neza mu gihi Isi yose yamenya ko uyu mugabane ushora mu buzima bwawo.’’

Ikomeza iti ‘‘Imibare myiza izadufasha kugenzura ibikwiye n’ibitaboneye no gufatanya mu gushaka umusaruro mwiza. Ikintu kimwe cyizewe ni uko dufite inshingano zo gukora ngo ibyo twiyemeje bigerweho. Ahazaza ha Afurika ni ho hazashingira.’’

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uheruka gushyiraho uburyo buzawufasha kugenzura intambwe ibihugu by’ibinyamuryango byateye ku mikoreshereze y’imari ishorwa mu buzima.

Perezida Kagame na Bill Gates batangaje ko Afurika ikwiye kongera imbaraga ishyira mu rwego rw'ubuzima kugira ngo abayituye barusheho kugira ubuzima bwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza