00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyuho mu bumenyi bw’abakora kwa muganga mu biri kwangiza urwego rw’ubuvuzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Imicungire mibi y’umutungo n’imiyoborere mibi mu bitaro byigenga n’ibicungwa na leta biri mu biri gutuma ubuzima bw’abaturage bujya mu kaga. Ibi biza byiyongera ku cyuho mu bumenyi n’ubushobozi bw’abakozi bo kwa muganga ndetse n’ubugenzuzi budafashije mu bijyanye n’imitangire ya serivisi mu rwego rw’ubuvuzi.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020, yagaragaje ko ibitaro 11 byo hirya no hino mu gihugu byakoresheje nabi umutungo ugera kuri miliyoni 918 z’amafaranga y’u Rwanda, zirimo miliyoni 198,9 Frw adafitiwe ibisobanuro.

Iki gihombo gisanishwa n’uburangare, intege nke mu kuzuza amadosiye no kutubahiriza amategeko n’amabwiriza biri mu byagiye bigira ingaruka ku barwayi mu buryo butandukanye haba mu bitaro bya leta cyangwa ibyigenga.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Corneille Ntihabose, mu kiganiro yagiranye na Rwanda Today, yavuze ko imiyoborere mibi, ubushobozi buke ndetse n’ubuke bw’abakozi bashoboye biri mu biri ku isonga mu byangiza urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Ati “Hagendewe kuri raporo zacu za buri mwaka, ibitaro byarivuguruye mu bijyanye n’ibikorwa bishyira ubuzima bw’abarwayi mu kaga ariko imicungire y’abakozi n’ubuyobozi biri mu ngeri zirimo intege nke. Nta wabura kuvuga ko abarwayi bakigerwaho n’ingaruka.”

Mu mezi make ashize hagiye humvikana abaturage bashyira ahabona amakosa y’uburangare bw’abakora mu nzego z’ubuvuzi, bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Urugero ni urw’umugore waciwe ukuboko nyuma y’aho umuforomo amuhambiriye ukuboko arimo afata amaraso akibagirwa gukuraho igikoresho yifashishije kikaguma ku kuboko mu masaha 24. Byatumye amaraso ahagarara gutembera mu gice kimwe cy’ukuboko birangira nta yandi mahitamo uretse kuguca.

Ibi byatumye Minisiteri y’Ubuzima itangira ubugenzuzi mu bitaro 47 byigenga, bibiri bihita bifungwa nyuma y’ibyumweru bibiri ndetse kuri ubu hari abakozi bo mu bigo by’ubuvuzi bakuriranywe n’ubutabera bashinjwa uburangare bagize mu kazi.

Ibitaro bya Muhima mu Karere ka Nyarugenge bikunze kunengwa kubera ibibazo mu mitangire ya serivisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .