Imashini yihariye mu gupima kanseri Obama yahaye u Rwanda yatangiye gukora

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Kanama 2017 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Imashini uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barrack Obama yahaye u Rwanda yifashisha ikoranabuhanga mu gupima kanseri yatangiye gukora mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Iyi mashini yo mu bwoko bwa OMNYX VL4 ifite ubushobozi bwo gupima kanseri igisubizo kikaba cyabonetse mu minsi itarenze itanu mu gihe ubundi buryo bwifashishwaga bwashoboraga kumara iminsi 14.

U Rwanda nirwo rwa mbere rutunze ubwo bwoko bw’iyo mashini bwa mbere ku mugabane wa Afurika.

Lt Colonel Dr Ntaganda Fabien ukuriye isuzumurio (laboratoire) y’ibitaro bya Kanombe aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko iyo mashini ifite umwihariko kuko ifotora (scan) ibizami byafashwe by’aharwaye kanseri, nyuma abaganga bakareba ubwoko bwa kanseri ubwo aribwo babona batabisobanukiwe bagahita bifashisha ikoranabuhanga bakabaza bagenzi babo bo mu bindi bitaro bifite iryo koranabuhanga, byakwanga bakoherereza ayo mafoto izindi nzobere ziri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikabafasha.

Ntaganda yavuze ko ubu buryo buzagirira akamaro abarwayi ndetse n’abaganga bazaba babukoresha.

Yagize ati “Kanseri ubundi ni ikibazo ku isi, mu Rwanda ho dufite ikibazo cy’umwihariko kuko ntidufite abaganga benshi b’inzobere mu kuyipima no kuyivura. Ubu buryo bushya buzatwihutishiriza gupima kanseri, tunayimenye iyo ariyo duhe amahirwe menshhi umurwayi kugira ngo abe yakira…kuri twe abanganga, bizadufasha kugira ngo tuvugane na bagenzi bacu. Umuganga azahigira kandi ahungukire ubumenyi.”

Iyi mashini y’agaciro k’ibihumbi ijana by’amadolari (asaga 80 000 000 Frw) ni inkunga ya Perezida Obama mbere y’uko ava ku butegetsi muri Amerika.

Dr Ntaganda yagize ati “Ni imwe muri porogaramu za Obama mbere y’uko ava muri Whitehouse, ni uburyo yashatse kugirango afashe ibihugu byo muri Afurika cyane cyane mu kurwanya indwara ya kanseri.”

Lt Col Ntaganda yavuze ko ubu buryo buzagirira akamaro abarwayi ndetse n’abaganga bazaba babukoresha.

Abaganga bavura kanseri bo mu bitaro by’Umwami Faisal, CHUK, ibya Kanombe na Butaro bamaze guhugurwa ku mikoreshereze y’iyo mashini.

Iyi mashini yari imaze umwaka inakoreshwa mu bitaro bya Butaro. Lt Col Ntaganda avuga ko kuba bayibonye bigiye kwihutisha igihe umurwayi yategerezaga igisubizo.

Ati “Ubundi iyo abarwayi tubafashe ibizami tubaha ibyumweru bibiri, ubu mu minsi itatu ibimenyetso byabonetse, dushobora kubisesengura tukabona igisubizo aho ufite impungenge wacyohereza hanze kuri ba baganga bandi tuzaba dukorana ngo baguhe igitekerezo cyabo, na bo batwemereye ko mu masaha 24 bazajya baba badusubije. Mu minsi itanu tuzajya tuba twabonye igisubizo cy’umurwayi.”

Ubu buryo ntacyo buzahindura ku biciro by’abivuzaga mu bitaro bya Kanombe kandi n’abafite ubwisungane mu kwivuza bazakomeza kwakirwa.

Ibitaro bya Kanombe byakira nibura abarwayi 1000 ku mwaka bivuza kanseri, abagera kuri 200 nibo ibisubizo byabo byasabaga koherezwa hanze.

Iyi mashini ifite ubushobozi bwo gupima kanseri igisubizo kikaba cyabonetse mu minsi itarenze itanu
Ifoto y'ikizamini cyafashwe ihita yoherezwa muri mudasobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza