Impamvu Oshen yambuwe Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, icyerekezo gishya n’ibindi: Ikiganiro na Dr Kalimba

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Gicurasi 2019 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda iri mu rugendo rwo gusubiza ku murongo Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH), nyuma y’uko mu 2016 yeguriye imicungire yabyo ikigo Oshen Healthcare bamaze gusinyana amasezerano y’igihe kirekire, ariko kiza kunengwa imikorere ndetse amasezerano aseswa nyuma y’imyaka ibiri gusa.

Ubwo Oshen Healthcare Rwanda Limited ishamikiye ku kigo Oshen Healthcare cyo muri Angola yatangiraga gucunga ibi bitaro, yanahinduye imiyoborere maze abakozi bamwe barasezererwa na Dr. Emile Rwamasirabo wari Umuyobozi Mukuru asimburwa na Dr Joaquin Bielsa. Gusa nyuma abakozi b’ibi bitaro bishobora gucumbikira abarwayi 160 bagiye bongerwa kubera umubare w’abarwayi.

Ubu Dr Kalimba Edgar wari ukuriye ishami ryita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi muri KFH ni we Muyobozi Mukuru w’agateganyo. Ibi bitaro byamaze no kumenyesha abafatanyabikorwa barimo ababigemurira imiti, ko nubwo uwacungaga ibitaro yahindutse, imikorere izakomeza.

KFH kandi ikomeje intego yo kuba ibitaro mpuzamabanga, aho ifite intego yo gukomeza kongerera ubushobozi abaganga bayo, ikanakorana n’inzobere z’abanyamahanga ariko intego ari uko zinatanga ubumenyi ku banyarwanda.

Oshen yari yiyemeje guhindura KFH ibitaro mpuzamahanga bitanga ubuvuzi bw’indwara zikomeye ndetse igashoramo miliyoni 21 z’Amayero mu myaka itanu ya mbere, nyamara ibikorwa byayo ntibyatanze icyizere ndetse abagana ibitaro n’abakozi babyo barushaho kwinubira imikorere byari bishyize imbere.

Mu kiganiro kirambuye, Dr Kalimba Edgar yasobanuye imvano y’ikibazo n’ibirimo gukorwa kugira ngo serivisi z’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal zongere kunogera ababigana.

Dr Kalimba Edgar wagizwe Umuyobozi mushya w'agateganyo w'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal

IGIHE : Ni izihe mpamvu zatumye amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Oshen Healthcare aseswa?

Dr. Kalimba Hari ibyo bumvikanye mu masezerano byari bikubiyemo ibintu byinshi, hari amafaranga runaka yagombaga kuza agashyirwa mu bitaro, ngo mu mwaka wa mbere mukeneye kugura ibi n’ibi n’ibi, mu mwaka wa kabiri, gahunda ya mbere yari imyaka itandatu. Iyo gahunda yagombaga gutangira mu 2017.

Nyuma y’imyaka ibiri leta imaze gushishoza, ikurikirana ibibera hano, yaje gusanga ubwihute bw’ishoramari butaragendaga nk’uko bumvikanye. Ishoramari ryari ryitezwe ku mushoramari mu myaka ibiri ibanza ntabwo ryagezweho. Ibyo rero ni byo byabaye ishingiro cyane, leta iravuga iti ‘ibyo twumvikanye n’uyu mushoramari ntabwo birimo biba, nta mpamvu yo gukomeza muri aya masezerano’, biba intandaro yo kuyahagarika.

IGIHE: Nta mpungenge ko Oshen ishobora kuzitabaza amategeko hari ibitagenze neza?

Dr. Kalimba: Ni icyemezo cyafashwe na leta, nkeka ko kitashimishije abahagaritswe ariko habayeho ubwumvikane. Habayeho ubwumvikane mu bijyanye n’uko, icya mbere bagomba guhagarika bakavamo, n’uburyo bagomba gusubiza ibitaro leta n’ibizaba nyuma yaho. Kugeza ubu hashize ukwezi, birimo biragenda neza.

Ni yo mpamvu leta yashoboye gushyiraho abayobozi bashya, tugahabwa ubushobozi bundi, mu gihe habaye gutanga ibitaro by’agateganyo. Byagenze neza, ntabwo nkeka ko hakagombye kuba ikibazo. Ariko ntabwo birarangira, tugomba gutegereza ngo turebe ko igikorwa cyose kirangira neza.

Ikindi abashoramari iyo baje haba mu rego rw’ubuzima cyangwa mu zindi gahunda za leta, dufite RDB niho byose bica, ifite ubushobozi, abanyamategeko, abareba ibyo byose ngo barebe ko umushoramari atabujijwe uburenganzira bwe, kandi byarubahirijwe, harebwa ibyateganyijwe ku guhagarikwa.

IGIHE : Ishoramari Oshen yari imaze gukora mu myaka ibiri icunga ibitaro ringana iki?

Dr. Kalimba: Icyo bari bitezweho ntabwo cyagezweho, nta kuvuga ngo ijanisha ringana iki, ibyo biragoye kuko ntabwo biranarangira. Hashize ibyumweru bine gusa bahagaritswe, ibitaro hari imibare myinshi bigomba kureba, ni ibihe [bikoresho] byazanwe, imitungo yanganaga gute, nibirangira nibwo tuzamenya neza ngo hashowe ibingana iki. Ariko muri rusange ibyari byitezwe ku mushoramari mu gihe cy’imyaka ibiri, ntabwo byagezweho.

IGIHE : Intego ibitaro byari byahawe yo kugera ku rwego rw’akarere izakomeza cyangwa irahinduka?

Dr. Kalimba: Ikibazo cy’ishoramari mu rwego rw’ubuvuzi ni ikibazo kiri ku Isi hose, no muri Amerika bafite ubushobozi bukubye ubwacu inshuro nyinshi cyane, na bo bafite ibibazo kuko kugira ngo ushobore gutanga serivisi nziza koko bisaba ikiguzi runaka.

Icya kabiri, ishoramari rigira uburyo bwinshi. Hashobora kubaho amasezerano yo gukodesha, inguzanyo, nk’ubu Minisiteri y’ubuzima hari abafatanyabikorwa benshi batandukanye bifuza kudufasha mu gushora imari. Turimo kureba noneho ubwo umushoramari ku giti cye avuyemo, ibyo byose ngo tubyigeho turebe uburyo twakoresha bwatuma tubona bya bikoresho dushaka, tukubaka za nyubako dushaka, ibyo dushaka byose ariko mu buryo burambye, kandi ibyo tubigeze kure, nta nubwo bizanatinda.

Icyerekezo kizaguma ari kimwe, hari byinshi leta yakoze kandi bidufasha. Nk’urugero ubu hari abarwayi twakira bava mu bihugu aho RwandAir igera, twakira abo muri RDC, u Burundi, Uganda y’Iburengerazuba n’ibindi bice bya Afurika.

Ubu turifuza no gushyiraho ishami rizajya rifasha abanyamahanga nko mu ngendo, kugera hano bakabona ubufasha bakeneye. Mu gihe twubaka ubushobozi ngo abanyarwanda babone serivisi bakeneye, turi no kubaka umusingi wo kwakira abarwayi bo mu karere.

IGIHE :Mutekereza ko ari iki cyatumye Oshen Healthcare idakora ibyo yemeye?

Dr. Kalimba: Iyo umuntu agiye gushora imari mu gihugu runaka arabanza akareba ati ese iki gihugu ngiye gushoramo imari ibintu bihgaze gute, ese umusaruro wanjye nzawubona, nzawubona gute, nyuma y’imyaka ingahe. Nziko ibyo byose babirebaga.

Impamvu nyamukuru yatumye ishoramari ritinda, ku giti cyanjye ntabwo nyizi kuko yari mu nshingano za Oshen, twebwe nk’abakozi bo mu bitaro nta makuru twari dufite. Bo bavugaga ko bitabananiye, ko byatinze ariko bitabananiye. Bavugaga ko ibyagombaga kuza mu myaka ibiri, ntabwo biraza ariko bizaza. Ariko rumva muri icyo gihe dufite abarwayi bakeneye kuvurwa, ntabwo leta yashoboraga gutegereza igihe kirekire cyane.

IGIHE: Ni iki muteganya ku ntego yo kugabanya umubare w’abajya kwivuriza mu mahanga ibi bitaro byari byahawe ?

Dr Kalimba: Imwe mu nshingano [leta] yahaye ibi bitaro ni ukugira ngo tugabanye impamvu zituma abarwayi bajya kwivuriza hanze y’igihugu kuko biravuna.

Ushyizeho kuba urwaye, noneho ukajya no mu rugendo, biravuna, biranahenda. Imwe mu nshingano yacu ni ukugira ngo tugabanye icyo cyuho gituma abantu bajya kwivuriza hanze, hari ibice runaka bitari byashobora kugira ubushobozi buhagije, ibyo tuzabyubaka.

Tuzabiha imbaraga, tubyubake, dushake abaganga, dushake ibikoresho, kugira ngo ba barwayi bose bajyaga bajya gushaka ubuvuzi hanze, ntibibe ngombwa cyangwa bajye bagenda kubera ubushake, atari uko hano bidahari. Ntabwo bizaba mu munsi umwe, ni urugendo ariko tuzabigeraho.

IGIHE: Mwabwira iki abantu bahawe serivisi mbi ku buyobozi bwa Oshen bari bamaze gutera icyizere KFH?

Dr. Kalimba:Icya mbere navuga ni uguhumuriza Abanyarwanda n’abaza batugana bose, ikintu nyamukuru tuzibandaho mbere y’ibindi byose ni ukugira ngo uburyo abarwayi bakirwa n’ireme ry’ubuvuzi bahabwa birusheho kuba byiza. Ibyo rero twarabitangiye kandi tuzabiha imbaraga zose zikenewe kugira ngo umurwayi uje atugana ahabwe serivisi nk’uko byakagombye.

Icya kabiri, hari gahunda zihari ndetse hari n’ubufatanye buhagije ari ubwa leta, ari ubw’ishoramari, buzashyirwaho kugira ngo dukomeze gutera imbere.

Ikindi ni ukugira ngo abatugana banaduhe ibitekerezo, niba ari umurwayi uje kwivuriza hano ntiyishimire serivisi ahawe, hari uburyo butandukanye, agasanduku k’ibitekerezo, ariko abantu bajye banashima.

Tujye tubona ibitekerezo by’ibitameze neza kugira ngo bidufashe, kutunenga bigamije kubaka, baduhe ibitekerezo ngo turusheho kunoza serivisi, ariko nanone banadufashe kuko abaganga, abaforomo n’abantu bakora kwa muganga ni abantu, natwe dukeneye abadutera ishyaka. Ibigenze neza nabyo babitubwire kugira ngo turusheho kubishimangira no kubinoza.

Inkuru wasoma:

- Imicungire y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal yeguriwe Oshen Health Care Rwanda Ltd

- Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byahawe ubuyobozi bushya nyuma yo kwamburwa Oshen Healthcare

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bimaze imyaka igera kuri 30 bivura Abanyarwanda

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza