Impamvu zishobora gutuma bamwe mu bagabo basambanya amatungo cyangwa abana bibyariye

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 17 Ugushyingo 2017 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Imiterere y’umuryango hamwe n’uburwayi bwo mu mitekerereze ya muntu ni zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugabo asambanya itungo cyangwa umwana yibyariye.

Mu bice bitandukanye by’igihugu hajya humvikana abagabo basambanyije abana bibyariye, urugero rwa hafi ni urw’umugabo wo mu Karere ka Kicukiro wateye inda umukobwa we n’uwo abyaye akamutera inda

Hari n’abandi bagabo bajya bagubwa gitumo basambanya amatungo magufi cyangwa amaremare, ibi bakabikora inshuro zirenze imwe nk’uko byagenze ku mugabo wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali

Dr Sezibera Vincent, inzobere mu bijyanye n’imitwarire n’imitekerereze ya muntu, yatangarije IGIHE impamvu ituma bamwe mu bagabo bakora ibi yise ‘amahano’.

Yagize ati “Hari abantu bafite uburwayi mu bigize umuntu n’imitekerereze , ubwo burwayi buzwi nka ‘psychopath’ butuma umuntu agira imyitwarire itandukanye n’iyo abandi bafite. Abo basambanya abana bibyariye, abo bafitanye isano ya bugufi cyangwa amatungo kandi rwose bakumva nta pfunwe batewe no gukora ayo mahano.”

Dr Sezibera akomeza avuga ko impamvu zitera ubu burwayi ari nyinshi, ati “Hari ubwo usanga imiterere y’umuryango ishobora kuba rukuruzi yo gukora ayo mahano. Naguha nk’urugero hari nk’aho usanga abana b’abahungu bararana na bashiki babo; hari aho usanga abana barara hafi cyane y’aho ababyeyi baryama bagakura bumva uko bahuza urugwiro, bikunze no kuba cyane mu nkambi z’impunzi.”

Akomeza avuga ko uretse imiterere y’umuryango hari n’abashobora gukora ibi yise ‘amahano’ kubera uburwayi.

Ati “Hari n’uburwayi bwo mu mutwe bushobora gutuma umuntu akora ariya mahano kubera imiterere y’imitekerereze y’ubwonko bwe.”

« Kuvura abafite ubu burwayi biragoye »

Dr Sezibera avuga ko kuvura abafite ubu burwayi bitoroshye kubera ko aba ari abantu biyemera kandi ntibapfe kwemera ko barwaye.

Yagize ati «Usanga bafite ubwenge buhagije bunarenze ubukenewe, baba bambaye neza nk’uko twese twambara, bashobora kuba ari n’abantu bakomeye ariko ugasanga ni wa wundi ushobora kwiba igikwasi cyangwa ikindi kintu kandi atagikeneye, ugasanga ni wawundi ubeshya cyane mbese ni abantu usanga bafite ubutiriganya bafite ya myitwarire iteye impungenge ku buryo kubavura ari ibintu bigoye cyane.»

Akomeza avuga ko nubwo kuvura abafite ubu burwayi bigora ngo baravurwa bagakira bigizwemo uruhare n’abize ibijyanye n’imyitwarire ya muntu ‘psychology’ ndetse n’abagize umuryango uwo muntu akomokamo iyo bamubaye hafi.

Dr Sezibera Vincent, inzobere mu bijyanye n’imitwarire n’imitekerereze ya muntu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza