Inyigo nshya yagaragaje ingaruka mbi z’inyama z’umweru n’izitukura ku muntu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Kamena 2019 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Inyigo nshya yakozwe yagaragaje ko kurya inyama zitukura n’iz’umweru bigira ingaruka ku mutima w’umuntu bijyanye n’ubwiyongere bw’ibinure “Cholestérol” mu mubiri.

Iyi nyigo yatangajwe mu kinyamakuru cyandika ibijyanye n’imirire cya ‘The American Journal of Clinical Nutrition’, ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kamena 2019.

Ibyayivuyemo bisa n’ibivuguruza imyemerere ya benshi bafataga inyama z’umweru nk’izifitemo intungamubiri nyinshi kandi z’ingenzi.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya San Francisco muri California bagaragaje ko hagikenewe gukusanywa ibimenyetso byimbitse kuri iyi ngingo.

Iyi nyigo yakorewe ku bantu 100 barimo abagore n’abagabo bari hagati y’imyaka 21 na 65, yakozwe batemerewe kunywa inzoga. Bahawe amafunguro atatu atandukanye arimo iry’inyama z’umutuku (inyama y’inka), iz’umweru (inkoko) n’iritariho inyama.

Buri funguro ryatangwaga mu gihe cy’amezi ane, rigasozwa buri wese afatwa igipimo cy’amaraso.

Mu gihe protéines zishingiye mu bihingwa zagaragaye ko nta byago byinshi byo gutera indwara z’umutima kurusha iziri mu nyama, itandukaniro ku ngaruka ziterwa n’inyama zera n’izitukura ntiryagaragaye neza.

NBC News yatangaje ko ibi bidasobanuye ko ugomba guhagarika kurya inyama nubwo “Guhuza inkoko, ifi, imboga zifitemo protéines no kugabanya inyama z’umutuku’’ buracyari uburyo bwiza ku bijyanye no kunoza imirire.

Inyigo igaragaza ko protéines ziri mu mboga, amata, ibishyimbo biba bifite ibinure bishyitse ku muntu. Iyo ibinure byabaye byinshi, bishobora gutera uburwayi bw’umutima.

Umuhanga mu bijyanye n’Imirire muri Kaminuza ya Connecticut, Maria Romo-Palafox, yavuze ko iyo nyigo ‘yateguwe byimbitse.’

Romo-Palafox utaragize uruhare mu bushakashatsi yavuze ko ababwitabiriye bahawe amafunguro mu buryo bwagenzuwe neza muri iyo nyigo.

Yagize ati “Niba ufite ibibazo bya cholesterol, hakaba hari uwo mu muryango wanyu wabigize cyangwa uwarwaye umutima, ni byiza kugabanya ingano y’inyama z’umweru n’izitukura ufata.’’

Abahanga mu bijyanye n’imirire bagaragaje ko iyi nyigo itagamije kubuza abantu kureka inyama ahubwo buri wese akwiye kubigira ibye bitewe n’amahitamo ku ifunguro ashaka, yirinda iryashyira ubuzima bwe mu kaga.

Inyama z'umweru n'izitukura zigira ingaruka mbi ku buzima bw'umuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza