Inzobere z’abaganga b’Abahinde zabaze abarwayi 80 mu minsi 10 (Yavuguruwe)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Nzeri 2017 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abaganga b’inzobere baturutse mu Buhinde babaze abarwayi 80 mu gihe cy’iminsi igera ku icumi y’ibikorwa by’ubuvuzi bakoreraga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Aba baganga boherejwe mu Rwanda ku bufatanye na Rotary International, umuryango uhuriyemo abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ku isi, usanzwe ufasha, ukanita ku batishoboye n’abafite ibibazo bikomeye birimo no gutanga ubuvuzi ku burwayi bwananiranye.

Iri tsinda ry’abaganga bagera kuri 15 riri mu gihugu kuva ku ya 27 Kanama ryasoje ibikorwa byaryo kuri uyu wa 6 Nzeri 2017.

Iki gikorwa cyateguwe na Raja Saboo wayoboye Rotary International na Ravi wabaye Umuyobozi wayo mu 2016-2017, ni icya mbere cyoherejwemo abaganga b’inzobere zo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda.

Iri tsinda ry’abaganga ryari riri kuvurira muri CHUK ryaje rifite gahunda yo kwita ku barwayi 50 barimo 20 bagombaga kubagwa ubwonko n’abandi 30 bari bafite indwara zifata mu miyoboro.

Ryasoje ibikorwa byaryo rivuye abarwayi 80 bari bafite indwara zikomeye, barimo 54 bavuwe indwara z’imiyoboro nk’impyiko, kanseri ya prostate na 26 babazwe ubwonko.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kigali CHUK, Dr.Théobald Hategekimana, yavuze ko iyo bakiriye abaganga b’inzobere, bibafasha mu buryo butandukanye.

Yagize ati “Ikiba kigamijwe ni ukwigisha no gufasha abaganga n’abanyeshuri bacu kugira ubunararibonye (specialization) nabo bakabona uko ahandi bikorwa bikanabafasha kugira ubushobozi bwisumbuyeho no gukomeza kwigirira icyizere.”

Yakomeje avuga ko ubu bufatanye burenga imipaka y’u Buhinde bakanakorana n’abaganga b’inzobere baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kigali CHUK, Dr.Théobald Hategekimana yavuze ko hari byinshi bungukira muri ibi bikorwa by'ubuvuzi

Yagize ati “Aba bose baza kudufasha kongera ireme ry’ubuvuzi bunoze duha Abanyarwanda. Iyo baje banadufasha mu bijyanye n’imiti n’ibikoresho kandi turabyishimira.”

Muri ibi bikorwa, abaganga umunani bo mu Rwanda bahuguwe ku buryo bwo gutera ikinya ku barwayi bakeneye serivisi zo kubagwa by’umwihariko nko mu bwonko, igikorwa gishobora kumara amasaha ari hagati y’arindwi n’umunani.

Umuyobozi w’Itsinda ry’Abaganga bavuye mu Buhinde, Dr Rajiv Pradhan, yavuze ko mu myaka bamaze batanga ubufasha bw’ubuvuzi mu Rwanda bishimira iterambere rimaze kugerwaho.

Yagize ati “Inshuro enye zose tuza mu Rwanda twavuye indwara zitandukanye. Mu mwaka ushize hari abari bakeneye kubagwa ubwonko, twavuye bamwe mu bari bafite iki kibazo ariko nta bikoresho bihagije byari bihari byo kuvura abarwaye impyiko n’izindi ndwara zifata imiyoboro nk’iy’inkari. Twahise dufata icyemezo cyo kuzana itsinda ry’abaganga b’inzobere (super speciality team) bo kudufasha kubakurikirana.”

Dr Rajiv wayoboye ibikorwa by’ubuvuzi 17 mu bihugu 12 ku mugabane wa Afurika yakomeje avuga ko bavuye abantu bari bafite uburwayi bukomeye bamaranye igihe kirekire.

Yakomeje avuga ati “Abaganga bo mu Rwanda nabo bize byinshi ku nzobere zaje muri ibi bikorwa.”

Mu myaka 20 ishize, abaganga bo mu Buhinde bamaze gukorera ibikorwa by’ubuvuzi 38 mu bihugu 16 byo ku mugabane wa Afurika.

Mu Rwanda mu myaka itanu gusa abarwayi bagera ku bihumbi bibiri nibo bamaze kuvurwa indwara zitandukanye binyuze muri ibi bikorwa by’ubuvuzi butangwa n’inzobere z’abaganga b’Abahinde.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika aho u Buhinde bwohereje abaganga gutanga serivisi z’ubuvuzi inshuro eshanu. Ibi bigaragaza uruhare rwa Leta y’u Rwanda, ibitaro bya CHUK n’abanyamuryango ba Rotary Clubs z’i Kigali badahwema guharanira icyateza imbere imibereho y’abenegihugu.

Dr Nzeyimana Innocent yavuze ko yigiye byinshi ku nzobere z'abaganga b'Abahinde bamaze iminsi mu bikorwa by'ubuvuzi mu Rwanda

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza