Kenya: Umubyeyi yabyaye icyarimwe abana batanu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Ugushyingo 2017 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Jacinta Akinyi w’imyaka 30 y’amavuko yabyaye abana batanu mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ku ivuriro rya Matata Nursing Home muri Rachuonyo muri Kenya.

Uyu mubyeyi yabwiye Daily Nation ati "Ni ukuri nibarutse abana batanu, ariko umuhungu wavutse mbere n’umukobwa wavutse nyuma bitabye Imana.”

Akinyi yabyaye abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Uyu mubyeyi wabyaye abana batanu ni umugore wa Josephat Okumu ukora mu ruganda rw’isukari, Sukary Industry Ltd, akora akazi ko gutema ibisheke.

Abana babiri bitabye Imana nyuma y’iminota mike baavutse.

Nubwo yari atwite abana benshi, uyu mubyeyi yavuze ko atigeze ananirwa gukomeza gukora, no kuri uyu wa Gatandatu avuga ko atari azi ko ashobora kubyara vuba; anageze ku bitaro nabwo ntibyamugoye guhita abyara uwa mbere.

Uyu mubyeyi asanganwe abana bane, umuhungu w’imfura yiga mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza. Yari yiteguye kubyara umwana wa gatanu.

Umuforomokazi wakurikiranye uwo mubyeyi, Kennedy Otieno, yatangaje ko abana batatu bakiriho bameze neza; nta kibazo cy’imikorere y’umubiri bafite. Ariko umwana yagiye avuka afite Ikilo 1.5.

Umubyeyi yahise yoherezwa ku bitaro bya “Kisii Teaching and Referal”, aho abana bazakomeza kwitabwaho.

Otieno yasobanuye ko uyu mubyeyi yabyaye igihe kitaragera, yatwise ibyumweru 33 aho kuba 40 nk’ibisanzwe.

Uyu mubyei yatakambye ngo abagiraneza bazamufashe kurera izo mpinja zikure.

Yagize ati “Ndakennye ariko Imana yampaye umugisha wo kubyara abana benshi. Ndasaba abayobozi bacu n’abandi bagiraneza kumfasha abana bakazakura.”

Impinja eshanu zavukiye rimwe ku mubyeyi umwe
Jacinta Akinyi wibarutse abana batanu icyarimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza