Kigali: Abiga iby’ubuvuzi mu bihugu 32 barashaka uko bwagera kuri bose

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Ugushyingo 2017 saa 02:25
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias, yasabye abanyeshuri n’abakora mu nzego z’ubuzima kurushaho gufatanya mu gushaka ibisubizo by’ibibazo abaturage bafite, hagamijwe ko ibihugu bigeza ubuvuzi kuri bose nk’uko biteganywa mu ntego zigamije iterambere rirambye.

Minisitiri Musafiri yabigarutseho ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga y’abanyeshuri n’abakozi mu by’ubuvuzi, WHSS 2017, iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Kane.

Ihuje abagera ku 1300 barimo abaturutse mu bihugu 32 barimo abanyeshuri n’abakozi mu bijyanye n’ubuvuzi, hagamijwe gutanga ibitekerezo byateza imbere urwo rwego.

Minisitiri Musafiri yashimiye ihuriro ry’abakora mu bya farumasi, Rwanda Pharmaceuticals Students Association na Kaminuza y’u Rwanda, basabye kwakira iyi nama kandi bakabitsindira, avuga ko yizeye ko izagenda neza kurushaho.

Yagaragaje ko abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuvuzi batanga umusanzu ukomeye mu baturage, harimo amahugurwa batanga ku baturage, ku bijyanye n’imibereho yabo.

Yakomeje agira ati “Batanga ubufasha ku bantu babana na virusi itera Sida, bakanafasha mu kuzamura ubumenyi kuri iyo ndwara. Mu bya vuba, abanyeshuri bacu ba Kaminuza y’u Rwanda batangije gahunda yo kuzamura ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, yanegukanye igihembo cyatanzwe na Imbuto Foundation.”

Yavuze ko u Rwanda ruri mu myanya myiza mu kugera ku Ntego z’Ikinyagihumbi Zigamije Iterambere Rirambye (MDGs), rukaza mu bihugu bya mbere iyo bigeze ku ntego zirebana n’ubuzima nko kugabanya abana n’ababyeyi bapfa, kugabanya ubwandu bwa Virusi ya Sida, malaria n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Biratanga icyizere kuba abanyeshuri mu bijyanye n’ubuvuzi n’abakora muri urwo rwego bahura ngo baganire uko inzego zitandukanye zafatanya mu kugera ku cyerekezo 2030. Iyi nama ni umwanya mwiza wo kwigiranaho no kubaka uburyo bwateza imbere ubuvuzi no gukemura ibibazo by’ubuzima abatuye ibi bihugu bafite, binyuze mu bufatanye no gusangira ubumenyi.”

Yanavuze ko kuba aba banyeshuri bazaganirizwa n’abantu bakomeye mu rwego rw’ubuvuzi, bizababera umwanya mwiza wo kubigiraho kuko aribo banyamwuga mu buvuzi n’abayobozi b’uru rwego mu gihe kiri imbere.

Ynasabye ko habaho uburyo bwo guhuza imyigishirize no guhanga udushya, hagamijwe kurushaho kwita ku barwayi, nka kimwe mu bintu bizatuma u Rwanda n’ibindi bihugu bigera ku buvuzi budaheza.

Umuyobozi wIshuri ry’Ubuvuzi na Farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Dr Stephen Rulisa, yasobanuye ko kugira ngo u Rwanda rutsindire kwakira iyi nama habanje kurebwa iterambere ubuvuzi bugezeho.

Yavuze ko mu kwigisha aba banyeshuri hitabwa cyane ku kureba imbogamizi urwego rw’ubuvuzi rufite, ibikenewe bikaba aribyo byibandwaho kugira ngo basubize ibibazo u Rwanda bafite.

Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu iyi nama yita cyane kuri MDGs kugira ngo ijyane n’iterabere ry’u Rwanda aho rigeze. Indwara ziba ziri mu Rwanda nizo twibandaho mu kwigisha ubuganga, ibibazo by’ubuzima mu Rwanda nibyo twibandaho kugira ngo nibarangiza babe abaganga bashobora bashobora gusubiza ibibazo dufite.”

Kabogo Janvier wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko biteguye kungurana ibitekerezo bizatuma abiga iby’ubuzima n’ababikoramo barushaho gufatanya mu gufasha abaturage muri rusange.

Yagize ati “Murabizi ko dufite ibibazo bitandukanye yaba ibijyanye n’indwara zitandura, izandura, turacyafite Sida yica abantu, turacyafite malaria yica abantu, igituntu, turashaka kureba ni iki twakora nk’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuzima ndetse n’ababikoramo kugira ngo ibyo bibazo tubishakire ibisubizo birambye.”

Ikindi ngo ni ukureba ku ntego z’iterambere rurambye, aho abanyeshuri bazareba uko bagira uruhare rwabo mu gutuma ibihugu bigera ku ntego zigamije iterambere rirambye.

Iyi nama yitabiriwe n'abiga iby'ubuvuzi baturutse mu bihugu 32
Kabogo Janvier wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ni we wayoboye iyi nama
Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias, yasabye abanyeshuri n’abakora mu nzego z’ubuzima kurushaho gufatanya mu gushaka ibisubizo by’ibibazo abaturage bafite
Umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda, Mike Karangwa
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Phil Cotton mu bitabiriye iyi nama
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Charles Muligande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza