Kiliziya Gatolika yamaganye itegeko ryo gukuramo inda, inasaba amavuriro yayo kutazarikurikiza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Ukwakira 2018 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko umuntu atari igikoresho buri wese afiteho uburenganzira bwo gukoresha icyo ashatse kabone nubwo yaba umwana ukiri mu nda.

Yatangaje ko idashyigikiye itegeko riherutse gusohoka, ritanga uburenganzira ku muntu ufite impamvu zihariye kuba yasaba gukurirwamo inda.

Biri mu itangazo ryashyizwe hanze n’inama y’abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, nyuma y’iminsi mike hasohotse igitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ingingo ya 123 na 124 z’igitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha, zivuga ko gukuramo inda cyangwa kugira uwo uyikuriramo ari icyaha gihanirwa.

Icyakora, ingingo ya 125 ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe iyo ubisaba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuriwemo yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite n’ibindi.

Iyi ngingo ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Filipo Rukamba; rishima ko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha gifite ingingo zihana gukuramo inda, ariko rikanenga kuba hari izindi zibyemera.

Kiliziya ivuga ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha gikomeye kandi ko biteye agahinda kuba itegeko ryemera ko bikorwa na muganga ari we wagakwiye kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Rikomeza rigira riti “Mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, ukwemera dusangiye muri Yezu Kirisitu kwibutsa abaganga ko bafite inshingano yo gukora ibishoboka byose bagamije gukiza ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana ku buryo n’iyo haba ingaruka mbi ku mwana, atari byo biba bigambiriwe.”

Kiliziya ivuga ko ubuzima bw’umuntu atari igikoresho buri wese agiraho uburenganzira kabone nubwo bwaba ari ubw’urusoro rukiri mu nda.

Aba bepisikopi bakomeza bagira bati “Umuntu si igikoresho buri wese afiteho uburenganzira. Ubuzima bw’umuntu ntibushyirwa ku munzani nk’ibintu cyangwa ngo buhabwe agaciro bitewe n’imyaka umuntu afite ahubwo ni impano y’Imana ihabwa uburemere n’urukundo rw’Imana yamwiremeye”.

Kiliziya Gatolika ifite ibigo nderabuzima n’ibitaro bisaga 118 mu gihugu hose. Si ubwa mbere ifata umwanzuro ukomeye nk’uyu kuko mu 2016 yahagaritse serivisi zo kuboneza urubyaro zitari iza gakondo mu mavuriro yayo.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatatu, Kiliziya Gatolika yasabye Leta kutazahatira abaganga gukuramo inda, isaba by’umwihariko abakora mu mavuriro yayo kutazabikora.

Iti “Turizera ko ubuyobozi butazahatira abaganga bemewe na Leta gukuramo inda iyo bumva binyuranyije n’umutimanama wabo bikaba byabahungabanya mu myemerere no mu mibereho yabo bwite.”

“Turamenyesha abakora mu mavuriro yacu ko tutemera ko hakorerwa icyaha cyo gukuramo inda. Turifuza ko abaganga b’abakirisitu bafata iya mbere mu kurengera ubuzima no kugira iyo nama nziza ababagana bose bashikamiwe n’ibibazo binyuranye by’ubuzima.”

Igitabo gishya cy’amategeko kivuga ko uretse igihe byakozwe mu buryo bwemewe n‘amategeko, umuntu ukuyemo inda mu bundi buryo ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana abiri.

Uhamwe n’icyaha cyo gukuriramo undi inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu ariko atarenze ibihumbi magana atanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibi bihano biriyongera iyo uwakuriwemo inda yakurijemo ubumuga cyangwa urupfu.

Kiliziya Gatolika yamaganye itegeko ryo gukuramo inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza