Kinyinya: Urubyiruko rwahawe isomo ryo kwizigamira rutahana imihigo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Abagenerwabikorwa ba gahunda yo gutanga inguzanyo ndetse n’inkunga ku bize imyuga bafite impamyabumenyi, izwi nka ‘Toolkit Loan Facility’, bo mu Murenge wa Kinyinya, bahawe inyigisho z’imari zizabafasha kwizigamira no kumenya inzira bacamo ngo batere imbere.

Aya mahugurwa yateguwe na Sacco Icyerekezo Kinyinya, yahawe icyiciro cya mbere cy’abantu 30 b’abagenerwabikorwa b’iyi gahunda akazakomereza no ku bandi kuko abagera ku 106 bahawe inkunga n’inguzanyo muri gahunda ya ‘Toolkit Loan Facility’.

Umucungamutungo w’iyi Sacco, Niwemugeni Chantal, yabwiye itangazamakuru ko aya masomo agamije kwigisha umuturage inyigisho z’imari zirimo kugira gahunda, kwizigamira, kugira intego kandi byose bigashingira ku ngengo y’imari n’igihe runaka cyo kugera ku cyo yateganyije.

Yagize ati “Ubukene nibwo budindiza abantu, imyumvire iyo iri hasi nibwo umuntu ashobora no gushaka umushinga wo gukora ntawubone cyangwa n’uwo akoze ntawukore neza kubera imyumvire iri hasi.”

Izi nyigisho esheshatu zikoze ku buryo butuma umuntu atinyuka akamenya inzira yacamo kugira ngo agere ku iterambere zirimo no gufata ingamba zo gutangira kugabanya ibyo asohora kuruta ibyo yinjiza.

Isomo ryo gukora intego z’imari ryigisha umuntu gukora gahunda y’ejo hazaza isobanutse kandi akagira aho ayandika, kwiyegurira kuyikurikiza, mbere yo gukoresha amafaranga akabanza kureba niba icyo agiye kuyakoresha kiri mu byo akeneye cyangwa mu byo ashaka.

Isomo ryo gukora ingengo y’imari ryo ryigisha umuntu kugendera ku mabwiriza ya 10/20/70, bisobanuye gukoresha 10% y’ingengo y’imari mu kuzigama cyangwa kwiyishyura, gukoresha 20% mu kwishyura cyane cyane ibitateganyijwe cyangwa kuzigamira ibishobora kugutungura naho 70% y’ibyinjiye bikishyura ibikenewe cyangwa ibikoreshwa buri gihe nk’ibyo kurya, icumbi, ibyishyurwa buri cyumweru na buri kwezi.

Mujawimana Seraphine, wo mu Kagari ka Kagugu, ukora umwuga wo gusuka imisatsi, yavuze ko nyuma yo guhabwa aya masomo yabonye ko ashobora kuzigama amafaranga make make akamuhindurira ubuzima.

Yagize ati “Mbonye ko amafaranga ijana ashobora kubyara amahirwe menshi kuko wayashyira muri banki ukagera igihe ukaka inguzanyo ugakora umushinga munini.”

Munyaneza Sylvain ukora umwuga w’ububaji yongeyeho ko yajyaga ashidikanya ku ngano y’amafaranga yakizigama kuko yumvaga ko iyo winjije make nta mpamvu yo kwizigama.

Yagize ati “Mu kazi nakoraga sinabashaga kuba nakwizigamira nkavuga nti ’amafaranga mbona ni make ntabwo nazigama nk’uko bikwiye ariko ubu numvise ko ayo ariyo yose umuntu yayizigamira kandi akagwira.”

Nyuma yo guhugura abantu 106 bo muri gahunda ya ‘Toolkit Loan Facility’ muri Kinyinya, iyi gahunda izakomereza mu bagore bagera ku 140 bahawe amafaranga agamije kubateza imbere, amakoperative n’abandi. Ibi bikazafasha mu gucunga neza za nguzanyo no kubakurikirana ku buryo batapfa guhomba cyangwa guhura n’ibindi bibazo.

Abagera kuri 20 bigishijwe kwizigamira batahana imihigo
Urubyiruko rwigishijwe kwizigamira bahereye ku mafaranga make
Niwemugeni Chantal, Umucungamutungo wa Sacco Icyerekezo Kinyinya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza