Minisante yatangiye gupima indwara z’umutima n’izindi zitandura ihereye ku bakozi ba Leta

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 27 Nzeri 2017 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangiye ibikorwa byo gusuzuma indwara z’umutima n’izindi zitandura ihereye ku bakozi ba leta ivuga ko bamara igihe kinini bicaye ahantu hamwe bigatuma zabafata vuba.

Ni ibikorwa bibanziriza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zibasira umutima, uteganyijwe kwizihizwa ku wa Gatanu, tariki ya 29 Nzeri 2017.

Ubu bukangurambaga buzamara iminsi itatu, abantu bose babishatse bapimwa izo ndwara ku buntu ahantu hose bafatira serivise z’ubuzima hirya no hino mu gihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick, yasabye abayobozi mu nzego zose kwisuzumisha.

Yagize ati “Icyo twakoze uyu munsi ni ugukangurira abakozi bose kwipimisha kenshi tukabasaba kumenya indwara ziriho, izitandura, iz’imitima, iza diyabete; tukaba tubasaba kwisuzumisha ariko bakanahindura uburyo babayeho, ibyo barya, abantu bakamenyera kurya imboga n’imbuto, bakanywa amazi, abanywa itabi bakarivaho, bakarinda umutima wabo.”

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yakanguriye abakozi ahagarariye bakunze kwirirwa ku kazi ntibakore siporo kubihindura ariko bakanisuzumisha bakamenya aho bahagaze.

Yagize ati “Ubusanzwe iyi ni gahunda y’abantu bose muri rusange ariko turashishikariza cyane cyane abakozi ba leta kuko bakeneye ubuzima bwiza kugira ngo batange umusaruro, abakozi bakora neza mu gihe baba bafite ubuzima bwiza niyo mpamvu tubasaba kwisuzumisha kandi bakanirinda izo ndwara.”

Indwara zitandura zikunze kwibasira abantu zirimo umutima, umwijima, umuvuduko ukabije w’amaraso, impyiko, isukari nyinshi, asima, Diyabete n’izindi; izo zikaba zirwanywa hifashishijwe gukora siporo, kureka kunywa itabi, kurya imbuto n’imboga no kwirinda isukari nyinshi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rigaragaza ko mu bantu bose bicwa n’indwara ku Isi abagera kuri 31% bahitanwa n’iz’umutima mu gihe mu Rwanda mu bajya kwivuza buri mwaka, abagera ku bihumbi 50 muri bo baza kuzivuza.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko mu Rwanda abagera kuri 25% mu bajya kwivuza baba barwaye indwara zitandura mu gihe abicwa na zo bari hagati ya 20% na 25%.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan mu bipimishije indwara zitandura
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick yipimishije
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza