Mu myaka itanu, Ibitaro bya Butaro byakiriye hafi 6000 by’abarwaye kanseri

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 Gicurasi 2017 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Ibitaro bya Butaro biratangaza ko kuva mu 2012 bitangiye kuvura zimwe mu ndwara za kanseri, bimaze gukurikirana abarwayi bagera hafi ku bihumbi bitandatu barimo abana n’abakuze.

Ibi bitaro byashyiriweho gukurikirana by’umwihariko abarwayi ba kanseri, ku munsi byakira abari hagati ya 40 na 60 harimo abivuza bwa mbere (nibura 10 ku munsi) n’abasanzwe babyivurizaho.

Umuyobozi ushinzwe gusuzuma no gutanga imiti ku bitaro bya Butaro, Dr. Sebahungu Fidel, avuga ko uku kwiyongera kw’abarwayi ba kanseri biterwa n’uko abantu bamaze kugira ubumenyi kuri iyi ndwara no kuba hari abanyamahanga bahivuriza.

Yagize ati “Kanseri si indwara wavuga ngo iranduzwa nkuko twavuga ngo twashyiraho uburyo bwo kurwanya kuyandura. Kubera ko hano hari ibitaro biyivura abantu bakayimenya, ubundi kera wasangaga batazi indwara za kanseri, bakagumisha umuntu mu rugo bavuga ko ibye byarangiye. Ibi bituma abarwayi biyongera kandi navuze ko tutakira abanyarwanda gusa, dufite n’abarwayi b’i Burundi no muri Congo. Ntiwavuga ko indwara ya kanseri igabanuka, icyiza ni uko hari uburyo buke dufite bwo guhita tubavura.”

Akomeza avuga ko mu ndwara za kanseri bavura zirimo iy’ibere, kanseri yo mu maraso, kanseri y’ibibyimba mu mpyiko, kanseri yo mu magufa n’izindi, iza imbere cyane ikaba iy’ibere, iy’inkondo y’umura n’iyo mu maraso.

Dr. Sebahungu avuga ko Ibitaro bya Butaro nta bushakashatsi birakora by’abivurijeyo bakize kuko akenshi kanseri atari indwara umuganga ahita ahamya ko yakize.

Yavuze ko hari bamwe mu barwayi bavurwa bagakira, ariko ibitaro bikabasaba gukomeza kwisuzumisha mu gihe kiri hagati y’amezi atatu n’imyaka ine kugira ngo byemeze ko yakize gusa ngo icyizere umuganga agira ko uwivuje kanseri yakize, byemezwa nyuma y’imyaka nibura itanu.

Zimwe mu nama zitangwa ku barwaye ba kanseri harimo kwivuza hakiri kare, kwirinda kujya mu bavuzi ba Kinyarwanda kuko uwatinze kuyivuza aba afite amahirwe make yo gukira. Mu bindi byakorwa mu rwego rwo kuyirinda harimo gukora siporo ngororamubira, kutanywa itabi, kunywa inzoga nke, kurya indyo ikungahaye ku ntungamubiri n’ibindi.

Ibitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, ni bimwe mu bitaro byo muri Afurika y’Uburasirazuba bifite ubushobozi bwo kuvura no gusuzuma kanseri zitandukanye. Byatangiye gukora ku wa 18 Nyakanga 2012.

Umuyobozi ushinzwe gusuzuma no gutanga imiti ku bitaro bya Butaro, Dr. Sebahungu Fidel
Mu myaka itanu, Ibitaro bya Butaro byakiriye hafi 6000 by’abarwaye kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza