Muri 2018 ku bigo nderabuzima byose byo mu Rwanda hazaba havurirwa indwara zitandura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Ukuboza 2017 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Guhera muri Kamena umwaka utaha, ku bigo nderabuzima byose mu Rwanda hazaba hatangirwa ubuvuzi ku barwaye indwara zitandura.

Ni mu rwego rwo gufasha abarwaye izi ndwara kubona ubuvuzi byihuse no kugirwa inama z’uburyo bakwirinda cyangwa bakivuza hakiri kare.

Imibare y’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC igaragaza ko 40% by’ibigo nderabuzima mu gihugu ari byo bifite uburyo bwo gukurikirana no kwita ku barwaye zimwe mu ndwara zitandura nka kanseri y’ubwonko n’izindi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara zitandura muri RBC, Dr Gilles François Ndayisaba, yabwiye Rwanda Today dukesha iyi nkuru ko umwaka utaha ibigo nderabuzima byose bizaba byita ku bafite izo ndwara.

Ati “Ubu turi guhugura abaganga bazaba bakora muri ubwo buvuzi.”
Indwara zitandura ni zimwe mu zihitana benshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyane bitewe n’ubukene bw’abazirwaye ndetse n’ubumenyi buke kuri izo ndwara.

Indwara zitandura zihitana abantu bagera kuri miliyoni 40 buri mwaka, bikaba 70 % by’impfu zose ziboneka ku isi buri mwaka.

Ubwoko bw’ingenzi bw’indwara zitandura burimo indwara z’umutima, kanseri, indwara zidakira z’ubuhumekero na Diyabete.

Mu Rwanda abagera kuri 21% by’abajya kwisuzumisha izi ndwara bafite umubyibuho ukabije, 15% bafite umuvuduko ukabije w’amaraso na ho abagera kuri 3% bafite diyabete.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza