Ngoma: Abaganga bo mu Bushinwa bavuye abarwayi banatanga imiti ku buntu

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 7 Ugushyingo 2017 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abaganga baturutse mu Bushinwa bari mu Rwanda aho bari gutanga ubuvuzi bw’ubuntu ku baturage bo mu Karere ka Ngoma mu gikorwa cyatangiye ku ya 1 Ugushyingo 2017 mu Ivuriro rya Kibungo.

Iri tsinda rigizwe n’inzobere zitandukanye mu buvuzi bw’indwara z’umubiri, kubaga, kugorora ingingo, kubyaza abagore batwite, ubw’indwara zo mu kanwa no mu muhogo, n’izindi zitandukanye.

Aba baganga bari kwita ku baturage bari kubagana ari benshi mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Kibungo aho babasuzuma, bakabavura bakanabaha imiti y’ubuntu.

Ikinyamakuru Dailypeople cyatangaje ko abaturage benshi batangira kugera ahari gutangirwa ubuvuzi ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo.

Mukandutiye Jean d’Arc w’imyaka 47, umwe mu bavuwe akagirwa n’inama yo kuzajya gukoresha ibindi bizamini yagize ati “Hari hashize imyaka ibiri amaguru yanjye abyimbye kandi arimo uburibwe, nagerageje kwivuza ku bigo nderabuzima binyegereye ariko biranga.”

Uyu mubyeyi w’abana barindwi yakomeje atangaza ko kujya gufata ibizamini no kuvurirwa mu bitaro bikuru bihenda cyane.

Ibibazo by’uburwayi byiganje mu baturage harimo ubw’amenyo, maraliya, umuvuduko ukabije w’amaraso, diabète, ibibazo by’imyororokere, ibicurane, indwara z’uruhu n’izindi.

Emmanuel Ndayambaje w’imyaka 60 wari umaze amezi atandatu aribwa umutwe mu buryo bukomeye, yashimiye cyane ubuvuzi yahawe n’abo baganga b’Abashinwa avuga ko ubukene bwari bwaratumye atabasha kubona uko yagera i Kigali ngo abashe kujya kwivuza.

Umuyobozi w’Ivuriro rya Kibungo, Imurinde Eugénie, yashimiye iryo tsinda ry’abaganga baturutse mu Bushinwa kubera akazi gakomeye bakoze.

Yagize ati “Abaturage benshi mu bice by’icyaro ntabwo babasha kujya kwivuza, niyo zaba ari indwara zoroheje ahanini bitewe n’ubukene cyangwa kuba bibasaba gukora urugendo rurerure.”

Yongeyeho ko nubwo indwara batabashije kuvura bisaba ko bohereza abaturage ku bitaro bikuru, ngo usanga hari abatajyayo kubera ibibazo by’amikoro.

Umuganga wari uyoboye iryo tsinda, Lu Jun, yatangaje ko intego yabo nyamukuru ari ugutanga ubuvuzi ku buntu no kugeza iby’ibanze kuri abo Banyarwanda.

Kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereza abaganga b’inzobere mu Rwanda aho benshi batanga ubufasha mu kuvura abafite ibibazo bitandukanye ku buntu.

Umwe mu baganga baturutse mu Bushinwa asuzuma umurwayi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza