OMS yemeje inzitiramubu nshya zizahangana n’imibu itera malaria imaze kugira ubudahangarwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, OMS ryemeje ikoreshwa ry’inzitiramubu zikoranye umuti mushya wo mu bwoko bwa chlorfénapyr, bikaba ari ubwa mbere umuti nk’uwo wemejwe kuva mu myaka 30 ishize.

Izi nzitiramubu zakozwe n’uruganda rukomeye rw’imiti rwo mu Budage, BASF SE, zemejwe nyuma y’ubushakashatsi bwari bumaze igihe bukorerwa muri Bénin, Burkina Faso, Tanzania na Côte d’Ivoire, bwerekanye ko izo nzitiramubu ziswe Interceptor® G2 zihangara cyane imibu yari imaze gukuza ubudahangarwa ku miti yica udukoko imaze igihe ikoreshwa yo mu bwoko bwa pyréthrinoïde.

Izo nzitiramubu zakozwe ku bufatanye n’ikigo gikora ubushakashatsi ku miti Innovative Vector Control Consortium (IVCC) na London School of Hygiene & Tropical Medicine.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya tekiniki muri IVCC, Dave Malone, yavuze ko ubwo bufatanye bwatumye bakora umuti wifashishwa mu buzima bw’abantu kandi ugahangara imibu itari ikicwa n’imiti isanzwe.

OMS iri no kugenzura n’umuti ushobora guterwa mu nzu wa Sylando® 240SC nawo ukozwe hashingiwe ku binyabutabire bya chlorfénapyr, ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko ushobora gukoreshwa.

Prof. Hilary Ranson wo mu ishuri ry’ubuvuzi rya London mu Bwongereza, yavuze ko ikibazo cyo kwihagararaho k’udukoko ku miti itandukanye gikwiye kwitonderwa cyane.

Yakomeje agira ati «Mu bihugu bimwe na bimwe imibu yagiye izamura ubudahangarwa bwayo ku miti inshuro 1000. Kandi bifata imyaka kugira ngo umuti mushya ubashe kugaragara ku isoko. Kugenda hahangwa ibisubizo bishya rero ni ibintu byihutirwa.»

Nyuma yo guhabwa uburenganzira na OMS, umuyobozi ushinzwe ubuzima muri BASF, Egon Weinmueller, yavuze ko bagiye kumurika Interceptor® G2 nk’umuti ukoreshwa mu kwirinda malaria, ku buryo Minisiteri z’ubuzima n’indi miryango ibishinzwe bazatangira kuzibona ku isoko mu mpera za 2017.

OMS igaragaza ko nibura buri minota ibiri umwana aba yishwe na malaria ku Isi, iyo ndwara ikaba yibasira abantu miliyoni 200 buri mwaka.

Gukoresha inzitiramubu n’imiti iterwa mu nzu yica imibu ni bwo buryo nyabwo bwo kwirinda iyo ndwara ikwirakwizwa n’umubu, ariko ibihugu bisaga 60 byamaze kugaragaza ko hari imibu myinshi itakicwa n’imiti ikoreshwa ubu.

Umubu utera malaria umaze guteza ikibazo gikomeye cyane cyane muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza