OMS yemeje ko Ebola muri RDC atari ikibazo mpuzamahanga

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Gicurasi 2018 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kitaraba ikibazo cyugarije ubuzima ku rwego mpuzamahanga, ku buryo hatangazwa ingamba zidasanzwe.

Mu cyumweru gishize nibwo OMS yemeje ko muri iki gihugu hari Ebola, ni nyuma y’aho abantu babiri muri batanu bagaragaje ibimenyetso byayo bakorewe ibizamini, bikagaragaza bidasubirwaho ko bayirwaye.

Inama idasanzwe y’inzobere za OMS, yateraniye i Genève mu Busuwisi kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko ‘ibirimo gukorwa bitanga icyizere cy’uko icyorezo cya Ebola muri RDC gishobora kwirindwa no kugenzurwa ntikigere henshi.’

Iri tsinda ryafashe umwanzuro wo kudatangaza ko iki cyorezo ari ikibazo cyugarije ubuzima ku rwego mpuzamahanga, ku buryo cyakorwaho ubushakashatsi, hagashakishwa inkunga ndetse ibihugu bikaburirwa gufata ingamba. Ryavuze ko atari ngombwa ko hahagarikwa ingendo n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Umuyobozi w’iri tsinda, Robert Steffen, yavuze ko igisubizo cyihutirwa ku cyorezo cya Ebola kigomba gukomeza gutangwa kuko bidakozwe biboneka ko cyakomeza gutwara ubuzima bw’abaturage.

Iri tsinda kandi ryavuze ko OMS ikwiye gukomeza gukora isuzuma rihoraho kuri iki cyorezo kandi ntijijinganye mu gutangaza ibihe bidasanzwe, mu gihe hagaragara ibimenyetso by’uko ikomeje ubukana.

Kugeza ubu abantu 45 nibo bashobora kuba baranduye Ebola, barimo 25 bapfuye barimo gukorwaho isuzuma ngo hamenyekane niba ari yo yabishe.

Iki cyorezo kiragaragara cyane mu gice cy’icyaro cy’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba mu Mujyi wa Mbandaka. Uyu mujyi utuwe n’abagera kuri miliyoni imwe ni ahantu hakorerwa ingendo cyane ku buryo hari impungenge ko iki cyorezo cyakwirakwira n’ahandi yaba muri Kinshasa n’ahandi.

Ebola ni cyo cyorezo gitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, kigafatwa nk’indwara yandura cyane; ishobora kwica 90% by’abayanduye, igateza ihungabana n’ubwoba muri rubanda kandi ntigire urukingo.

Iterwa n’agakoko gatera kuva amaraso. Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gihangana n’ibyorezo (CDC), kivuga ko ari agatsiko k’udukoko gafata ibice bitandukanye by’umubiri akenshi tugatuma umuntu ava amaraso mumyenge yose y’umubiri.

Bimwe mu bimenyetso bihita bigaragara ku muntu urwaye Ebola ni uguhinda umuriro, gucika intege, kubabara mu ngingo kubabara umutwe no mu muhogo, bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri kugeza kuri 21 nyuma y’ubwandu, gusa OMS ivuga ko ibi bimenyetso umuntu ashobora kubanza kubyitiranya n’iby’izindi ndwara nka Malaria, Tifoyide cyangwa Mugiga.

Abantu bandura Ebola igihe bahuye n’amatembabuzi (amacandwe, ibimwira, amaraso, amazirantoki, ibirutsi,...) y’inyamaswa cyangwa undi muntu wanduye iki cyorezo.

OMS isanga Ebola idakwiye guhagarika ubucuruzi n'ingendo muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza