RBC yasabye abafite ubumenyi bwakungura abakora mu buvuzi kutabwihererana

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 17 Ukuboza 2017 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Abafite ubumenyi buhanitse mu rwego rw’ubuvuzi bagaragarijwe ko badakwiye kubwihererana ahubwo bagomba kubugeza kuri bagenzi babo hagamijwe ko ireme ryabwo ryimakazwa mu ngeri zose z’Abanyarwanda.

Uko ubuvuzi bugenda butera imbere, ababukoramo basabwa kwihugura kugira ngo babashe gutanga ubugezweho bujyanye n’igihe.

Umuyobozi Wungirije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) ushinzwe Laboratwari n’Ikigo cyo gutanga amaraso, Dr. Mazarati Jean Baptiste, yasabye abakora mu rwego rw’ubuvuzi kwitabira amahugurwa ahoraho ya CPD kugira ngo babashe kongera ubumenyi baba barakuye ku ntebe y’ishuri.

Ibi yabitangaje ku wa 15 Ukuboza 2017, mu nama yahuje abayobozi b’ikigo gitanga amahugurwa ya CPD cyitwa ‘Top Upgrade Ltd’ hamwe n’inzobere z’abaganga bo mu Rwanda.

Yagize ati “Abatanga amahugurwa ya CPD bategura amasomo ajyanye n’akazi runaka, afasha abanyamwuga mu bintu runaka kumenya bya bindi batabonye mu ishuri na bya bindi bije vuba bararangije kwiga ngo bongererwe ubumenyi buzatuma umurwayi akomeza kuvurwa neza. Tukaba dusaba abafite ubumenyi buhanitse mu buvuzi kutabwihererana ahubwo babusangize bagenzi babo bakora muri uru rwego.”

Yakomeje avuga ko amasomo nkayo yajyaga atangwa na Minisiteri y’Ubuzima, RBC cyangwa se ibitaro runaka, ariko kuri ubu kuba ikigo cya ‘Top Upgrade Ltd’ kizajya kiyatanga ngo bizaba ari akarusho.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abakora Umwuga w’Ubuvuzi, Dr Jean Damascène Gasherebuka, avuga ko abaganga n’abandi bafite ubumenyi buhanitse mu by’ubuzima bakwiye kubusangiza bagenzi babo.

Yagize ati “Umutwe umwe wifasha gusara ntiwigira inama […]Kuba ufite ubumenyi kandi uzi ko abandi babukeneye ntubutange njyewe mbifata nk’icyaha ni nk’uko naba mfite amafaranga nziko uyakeneye sinyaguhe. Ubumenyi ufite ugomba kubusangira n’abandi kugira ngo bigire ingaruka nziza ku gihugu no ku barwayi.”

Akomeza avuga ko urugaga rwifuzaga ikigo gitanga amahugurwa ya CPD, kuko ariyo nzira yo gusubiza ibibazo byinshi biba bifitwe n’abakora umwuga w’ubuvuzi mu bijyanye no kongera ubumenyi baba bafite.

Umuyobozi w’Ikigo Top Upgrade Ltd, Bigirimana Jean Damascène Ngamba, avuga ko abakora mu rwego rw’ubuvuzi bakwiye kwitabira aya mahugurwa ngo babashe gupiganwa ku isoko ry’umurimo ryo mu Rwanda no mu Karere.

Ati “Abakora mu rwego rw’ubuzima nk’inzobere kugira ngo bongere impushya zibemerera gukora nk’abanyamwuga bagomba kuba barize amasomo ya ‘CPD’ agera kuri 60, benshi bari hirya no hino usanga ayo makuru batanayazi. Turashaka gukuramo icyo cyuho tugahuza inzobere n’abo bakora mu rwego rw’ubuvuzi kugira ngo babafashe kongera ubumenyi bwabo bujyanye n’igihe.”

Yakomeje avuga ko Umunyarwanda wese akeneye umuganga umuvura ku buryo bugezweho.

Ati “Ntabwo wa muganga azavura mu buryo bugezweho atarabonye amahugurwa. Niba umuganga yararangije kwiga mu 2003, siyansi itera imbere cyane ubu hari ubumenyi bwavutse umwaka ushize ni ngombwa ko ubumenya.”

Kwiyungura ubumenyi kw’abaganga ngo biri mu nyungu zabo no mu z’Abanyarwanda, abakora mu rwego rw’ubuzima bakaba basabwa kudakerensa aya mahirwe yavutse mu Rwanda dore ko ubusanzwe ngo amasomo nk’aya hari abajyaga kuyiga mu bindi bihugu.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abakora Umwuga w’Ubuvuzi, Dr Gasherebuka Jean Damascène
Umuyobozi Wungirije muri RBC ushinzwe Laboratwari n’Ikigo cyo gutanga amaraso, Dr. Mazarati Jean Baptiste, yasabye abakora mu rwego rw’ubuvuzi kwitabira amahugurwa ahoraho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza