Ni amakuru yatanze icyizere ku bashakashatsi ashobora kuzabafasha gukora urukingo n’umuti by’ako gakoko bitaraboneka kugeza ubu.
Umuhanga mu by’indwara zandura wari uyoboye itsinda ry’inzobere zakoze iyo nyigo, Dr Mary Rodgers, yabwiye BBC ko amakuru babonye agaragaza ko ako gakoko gashobora kuba kavurwa.
Yagize ati “Tukibona amakuru yavuye muri iyi nyigo twaratunguwe cyane, ariko byanadushimishije bihebuje. Ibi bishobora kwerekana ko ari ikintu dushobora kuvura.”
Dr Rodgers yatangaje ko ari ubwa mbere mu gihugu kimwe habonetse abantu 4% b’imibiri yabo yagabanyije ubukana bwa HIV batanyweye imiti, kuko ahenshi baba bari munsi ya 1%, uretse muri Cameroun basanze 1%.
Icyakora uwo mushakashatsi yavuze ko hagikenewe izindi inyigo kuko izakozwe mbere y’iyo zerekanye ko uko agakoko gakura ari ko umubiri utakaza ubushozozi bwo guhangana nako.
Kuva HIV yagaragara mu myaka ya 1980, abenshi mu bayirwaye bahabwa imiti igabanya ubukana gusa kugira ngo itabazahaza. Uburyo umubiri ushobora guhangana n’ako gakoko ntigakomeze gukura hadakoreshejwe imiti ntiburagaragazwa, ariko ngo nibumara kumenyekana bizafasha cyane mu guhangana na ko.
Dr Rodgers yakoranye n’abashakashatsi baturutse muri kaminuza ya Johns Hopkins na Missouri zo muri Amerika, iyo muri RDC, Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku ndwara zandura (NIAID), na sosiyete y’ubuvuzi ya Abbott.
Bahisemo gukorera iyo nyigo muri RDC kuko ari ho bitekerezwa ko icyo cyorezo cyaba cyaratangiriye mu gihe cy’ubukoloni.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS),igaragaza ko kugeza mu mpera za 2019 hari miliyoni 38 z’ababana na HIV ku Isi yose, aho bibiri bya gatatu byabo biri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!