Rubavu: Ikigo Nderabuzima cya Busigari cyatwaye miliyoni 292Frw, ntikigira abakozi

Yanditswe na Mukwaya olivier
Kuya 27 Nzeri 2017 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Muri gahunda ya leta yo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, mu Murenge wa Cyanzarwe hubatswe Ikigo Nderabuzima cya Busigari ariko bafite ikibazo cyo kubura ababaha izo serivisi.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yasuraga iki Kigo Nderabuzima ku wa Kabiri tariki ya 25 Nzeri, yasanze abagore baje kubyara ari bo bari kwitabwaho mu gihe abaje kwivuza indwara zisanzwe n’abapimisha abana bari babuze ubakira.

Bamwe muri bo binubira ko bahirirwa kuko abarembye kurusha abandi ari bo babanza kuvurwa abandi bagategereza ko umuforomo abona akanya ko kubitaho.

Umubyeyi wari waje gukingiza umwana agataha atakiriwe yatangaje ko serivisi bahabwa zitanoze.

Yagize ati “Hano haba abaforomo bakeya; uri gukingira ni na we usuzuma abarwayi. Hari igihe bamuhamagara ngo ajye kubyaza ababyeyi abandi barwayi bagasigara bategereje. Nk’ubu nazindutse nza gukingiza umwana ariko ntahiye aho.”

Maniragaba Innocent wari umaze kuvurwa yavuze ko umurwayi ashobora gutegereza amasaha ari hagati y’atatu n’ane bitewe n’umubare w’abakira abarwayi ukiri muto.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Busigari, Muhizi Moses wakoraga wenyine, asuzuma abarwayi akabaha imiti ndetse akita no ku babyeyi babyaye.

Muhizi yatangaje ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira abakozi bwite kuko ngo abahakorera ari abaturuka ahandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, yavuze ko ikibazo cy’uko iri vuriro ritagira abakozi kizwi kandi ko n’ubuvugizi bwakozwe bikaba biteganyijwe ko Minisiteri y’Uburezi izariha abaforomo barenga 10.

Iki kigo nderabuzima cya Busigari cyatijwe abaforomo batanu bavanwe ku bindi bigo bituranye na cyo.Nibura umuforomo umwe atanga serivisi zirenze imwe.

Ikigo Nderabuzima cya Busigari cyatangiye gukora umwaka ushize wa 2016 gitwaye 292 628 985 Frw. Mbere yaho umuturage bitewe naho atuye yashoboraga kwitabaza ikigo nderabuzima cya Murara mu Murenge wa Rubavu cyangwa icya Busasamana kandi habaga harimo urugendo rurerure.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza