U Bwongereza bwongereye inkunga yifashishwaga mu kurwanya indwara zititabwaho mu bihugu bikennye

Yanditswe na Ishimwe Daniel
Kuya 19 Mata 2017 saa 12:41
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bwongereza yashoye amafaranga angana na miliyoni 200 z’amayero muri gahunda yo kurwanya indwara zititabwaho (Neglected Tropical Disease) by’umwihariko ayo mafaranga azifashishwa mu kuvura izo ndwara no gushaka indi miti mishya yahangana nazo burundu.

Hatabayeho ubuvuzi bufatika, indwara zifatwa nkaho zoroheje zirimo inzoka ziterwa no kunywa amazi yanduye, zabuza abakuru n’abana gukora imirimo yabo. Izi ndwara ziganje cyane mu bihugu byo muri Afurika, Aziya, Amerika ya Ruguru n’Amajyepfo.

Iki gihugu gitangaje iyi nkunga mu gihe i Geneve mu Busuwisi hari kubera inama y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, igamije kurebera hamwe uko indwara zititabwaho zarwanywa dore ko bigaragara ko zikomeje guhitana imbaga cyane mu bihugu bikennye.

Mu myaka ine iri imbere Leta y’u Bwongereza iteganya gukoresha miliyoni 360 z’amayero muri gahunda zo kurwanya izo ndwara.

Priti Patel, Umunyamabanga w’Ishami rishinzwe iterambere mpuzamahanga muri iki gihugu, yatangaje ko aya mafaranga ari inshuro ebyiri z’ayo bakoresheje mu myaka ine ishize. Yavuze kandi ko iyi nkunga izafasha kurinda izo ndwara abantu basaga miliyoni 200.

Yakomeje agira ati”Izo ndwara ni izo mu kinyejana gishize; zitera ububabare bukabije abantu bamwe bakennye cyane ku isi, zigatuma bakomeza kwisanga mu ruziga rw’ubukene badafite uko barusohokamo, kandi zavurwa zigakira ndetse zigacika. Izi ndwara ziswe ’izititabwaho’ kubera impamvu, ariko siniteguye gutuma zikomeza kwirengagizwa ukundi.”

OMS itangaza ko indwara ziswe ‘izititabwaho’ zigera kuri 18, zirimo inzoka zo mu nda, Bilariziya, kubyimba amaguru (imidido), Trachoma na Onchocerciasis, zikunda kwibasira ahantu hataba amazi meza, hatari ubuvuzi bukwiye cyangwa hatagera serivisi z’ubuvuzi, zikaboneka mu bihugu 149 ku isi.

OMS kandi ivuga ko abantu miliyari 1.4 bibasiwe n’iyo ndwara barimo abana basaga miliyoni 500.

Abana barenga miliyoni 500 bibasirwa n'indwara zititabwaho/Ifoto: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza