Umuvuduko w’amaraso na diabète mu ndwara zibasira Abanya-Kigali

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 11 Ukuboza 2019 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC] cyagaragaje ko indwara zitandura zikomeje kwiyongera ndetse umuvuduko w’amaraso na diabète zikaba ziri ku isonga mu zibasiye abatuye Umujyi wa Kigali.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura n’ubujyanama buhabwa abamaze kuzirwara.

Imibare mishya igaragaza ko 7% by’abatuye Umujyi wa Kigali bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, muri bo abana batarengeje imyaka 14 y’amavuko bagera ku 10%, mu gihe abagore ari 34%, bafite iki kibazo gifatwa nk’intandaro yo gufatwa n’izindi ndwara zitandura.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya indwara zitandukanye muri RBC, Dr. Turate Innocent, avuga ko uburyo bw’ibanze bwo kwirinda indwara zitandura, abantu bakwiye kwirinda kunywa ibiyobyabwenge nk’inzoga n’itabi ndetse bakitabira kwisuzumisha.

Yagize ati “Indwara zitandura ziri kwiyongera ku rwego rukabije ku buryo hadafashwe ingamba, bishobora kuzaba ikibazo gikomeye; gusa ikibazo dufite ubu ni uko abatugana ari bake ugereranyije n’abafite ibibazo.’’

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’Ubukungu, Umutoni Gatsinzi Nadine, yahamagariye abatuye umujyi kwitabira siporo no guharanira kugira imirire iboneye mu rwego rwo kwirinda indwara zitandura.

Yagize ati “Indwara nka kanseri, diabète, umutima ni zimwe mu zikomeye zituma umuntu ashobora kumererwa nabi ndetse akaba yabura ubuzima ariko kuzirinda nabyo birashoboka twitabira gukora siporo kandi tugategura indyo iboneye.’’

Imibare yo kuva mu mwaka wa 2016 kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 2019, igaragaza ko abamaze gusuzumwa indwara zitandura binyuze mu bukangurambaga rusange barenga gato 19 000; biyongera ku basaga 29 000 bisuzumishije muri siporo rusange izwi nka ‘‘CarFreeDay.’’

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo gusuzumwa ku buntu indwara zitandukanye, bashimye iyi gahunda kuko yabafashije gufata ingamba z’uburyo bagomba kwitwara mu rwego rwo kwirinda indwara zandura.

Bagaragaje icyifuzo cyo kuba mu ndwara zisuzumwa hakongerwamo na kanseri.

Ibikorwa byo gusuzuma no gutanga inama ku ndwara zitandura byatangijwe uyu munsi, biri gukorerwa mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali.

Mu karere ka Kicukiro biri kubera ku isoko rya Ziniya, mu ka Gasabo ni ku isoko rya kimironko, mu ka Nyarugenge ni muri Car Free Zone ndetse no ku Bigo Nderabuzima bya Gatenga, Kanyinya, Mageragere na Remera.

Umuvuduko w'amaraso ni imwe mu ndwara zisuzumwa muri ibi bikorwa
Umutoni Gatsinzi Nadinena we ari mu basuzumwe
Abamaze gusuzumwa bahabwa inama zijyanye nuko umubiri wabo uhagaze
Abanyamahanga batuye mu Rwanda ni bamwe mu bitabiriye iki gikorwa
Indwara ya diabète iri mu zisuzumwa muri ubu bukangurambaga
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’Ubukungu, Umutoni Gatsinzi Nadine, aganira n'itangazamakuru
Umwe mu bazungu bitabiriye igikorwa cyo gusuzumwa indwara zitandura
Rwamukwaya Théogène utuye mu Karere ka Nyarugenge ari mu bitabiriye ubu bukangurambaga
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya indwara zitandukanye muri RBC, Dr. Turate Innocent, yavuze ko uburyo bw’ibanze bwo kwirinda indwara zitandura ari ukutanywa ibiyobyabwenge nk’inzoga n’itabi no kwisuzumisha
Mukasekuru Julienne witabiriye ubu bukangurambaga yatashye amaze gusuzumwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza