Urubyiruko ruri imbere mu banyarwanda badashishikarira kwipimisha Virus itera Sida

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ubuzima irashishikariza abanyarwanda kwipimisha ku bushake ubwandu bw’agakoko gatera Sida, bakamenya uko bahagaze, usanze afite ubwandu, agatangira gufata imiti igabanya ubukana hakiri kare.

Buri wa 1 Ukuboza, u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida. Uyu mwaka, rwahisemo insanganyamatsiko igira iti “Twipimishe Sida, k’uyifite, gutangira no kuguma ku miti ni ubuzima burambye.”

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rya Minisiteri y’ubuzima, rivuga ko iyo nsanganyamatsiko igaragaza neza umuhate u Rwanda rufite wo kugera ku ntego y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku kurwanya SIDA, UNAIDS, ko 90% by’abatuye isi bipimisha bakamenya uko bahagaze 90% by’abafite ubwandu bagatangira gufata imiti igabanya ubukana, 90% by’abari ku miti, virusi ntibe itagitembera mu maraso.

Minisante, itangaza ko ibarura rya 2015, ryagaragaje ko mu banyarwanda batitabira kwipimisha Virusi itera Sida, urubyiruko ruza ku isonga. Umubare w’ab’igitsina gabo bari bataripimisha kuva babaho bari 24%, ab’igitsina gore ari 16%. Muri abo, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 rwihariye ijanisha rya 67,2% na ho 13% by’abanduye Sida ntibari babizi.

Hari intambwe ishimishije mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida u Rwanda rumaze gutera, kugeza ubu buhagaze kuri 3% mu myaka 10 ishize ku bantu bari mu kigero cy’imyaka 15 na 49, bwanagabanutse ku kigero cya 50% ku babyeyi banduzaga abana bari munsi y’amezi 18. Abanduye Sida bafata imiti igabanya ubukana bageraga kuri 86% mu 2015.

Uko bihagaze ku Isi

Isesengura ryakozwe na UNAIDS rigaragaza ko mu 2016, abantu basaga miliyoni 1,8 bishwe na Sida; nibura umuntu umwe mu masagonda 17, ku isi apfa azize Sida naho ku munsi hagapfa abasaga 5000.

Umugabane wa Afurika ni agace kibasirwa n’ubwandu bushya bwayo, gusa imibare igenda isa n’igabanuka. Abantu bakuze bayirwaye baragabanutse bava kuri miliyoni 1,9 mu 2010, bagera kuri 1,7 mu 2016. Mu bana b’Abanyafurika, ubwandu bushya mu 2010 bwavuye hafi ku bihumbi 300 bagera hafi ku bihumbi 160 mu 2016.

Imwe mu mpamvu z’iri gabanuka ku bwandu bushya mu bana, havugwa cyane kuko abagore batwite bafite ubwandu babasha gufata neza imiti ibongerera amahirwe yo kubyara umwana utanduye.

Uyu munsi, abantu hafi miliyoni 40 ku isi banduye Virus itera Sida mu gihe umwaka ushize UNAIDS yavugaga ko abyanduye bari miliyoni 36.7. kubegereza imiti, UNAIDS ivuga ko bigira akamaro cyane kuko umubare w’abantu bicwa n’indwara zifitanye isano na Sida imaze kugabanuka ku kigero cya 50% hagati ya 2005 na 2016, kuko yavuye kuri miliyoni 1,9 ikagera kuri miliyoni imwe.

UNAIDS ivuga ko ubu hafi miliyoni 20.9 muri miliyoni zisaga 40 z’abafite ubwandu bwa Sida aribo babasha kugezwaho imiti igabanya ubukana kandi bakanafita neza.

Kuva iki cyorezo cyatangira kwibasira abantu mu 1981, abasaga miliyoni 76.1 nibo babarurwa ko bayanduye, muribo, miliyoni 35 barapfuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza