Ibyo tuzi kuri gahunda y’inkingo za Coronavirus mu Rwanda no gukingira

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 4 Werurwe 2021 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye inkingo za Coronavirus zigera ku 342.960 binyuze muri gahunda ya Covax, biteganyijwe ko ku wa 5 Werurwe 2021 aba mbere batangira kuzihabwa mu byiciro, bahereye ku bafite ibyago byo kwandura kuruta abandi.

Ku wa Gatatu ari na wo munsi wa mbere wo kwakira inkingo zanyujijwe muri Covax, u Rwanda rwakiriye inkingo 342.960 zaje mu byiciro bibiri kandi mu bwoko bubiri harimo 102.960 za Pfizer n’izigera kuri 240.000 za AstraZeneca.

Inkingo za Astrazeneca zakozwe na Kaminuza ya Oxford iherereye mu Bwongereza, maze zitunganywa n’Ikigo cyo mu Buhinde gikora inkingo cyitwa Serum Institute ari naho zaje ziturutse.

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha hazakirwa izindi nkingo ibihumbi 500. U Rwanda ruzajya rwakira inkingo mu byiciro, kugeza igihe umubare w’inkingo rwemerewe muri gahunda ya Covax miliyoni 1.2 zirangiye.

-  Ni bande bazabanza gukingirwa?

Kimwe nk’ibindi bihugu byose, mu Rwanda abantu bazabanza guhabwa inkingo ni abafite ibyago byo kwandura Covid-19 kuruta abandi, harimo abakora mu nzego z’ubuzima ni ukuvuga abaganga, abaforomo, abajyanama b’ubuzima ndetse n’abakozi bita ku barwayi ba Coronavirus umunsi ku wundi.

Abandi bazakingirwa ku ikubitiro ni abantu bakuze guhera ku myaka 65 kuzamura, abafite ubumuga, abarwaye indwara zikomeye nka Diabete, iz’umutima ndetse n’iz’ubuhumekero.

Abantu bazakingirwa muri iki cyiciro bangana na 171.480.

Uko gahunda yo gukingira iteye

Gahunda yo gukingira abantu izakorwa hashingiwe ku rutonde rwatanzwe n’akarere, aho abantu bazahabwa urukingo bwa mbere bashyizwe byiciro 11, birimo abakora mu nzego z’ubuzima bose, abarimu, abayobozi b’amadini, abacuruzi, abakora mu bukerarugendo, abantu bashaje, abafite indwara zikomeye n’abandi.

Nta mubare ntarengwa uturere twahawe w’abantu bazakingirwa, kuko twose tutazakingira abantu bangana bitewe n’imiterere yatwo.

Imibare izagenda irutana hashingiwe ku kureba niba akarere kegereye umupaka, ibikorwa by’ubukerarugendo bugakorerwamo cyangwa se ubucuruzi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yavuze ko abazakingirwa bazakira amakuru ahagije ajyanye n’igikorwa binyuze mu butumwa bazahabwa.

-  Ko inkingo ari ebyiri bazazihabwa bate?

Kugira ngo umuntu watewe inkingo za Astrazeneca cyangwa Pfizer yizere umutekano w’uko zizamurinda kwandura Coronavirus nuko ahabwa doze ebyiri, zunganirana mu gufasha umubiri kumenya no kurwanya iyo virus igihe yageze mu mubiri.

Abazakingirwa bazabanza guhabwa urukingo rumwe, maze urwa kabiri baruhabwe nyuma y’iminsi 21, ni ukuvuga nyuma y’ibyumweru bitatu bafashe urwa mbere.

-  Ni bande batazakingirwa?

Mu Banyarwanda barenga miliyoni 7.8, u Rwanda ruteganya gukingira kugeza mu mpera z’umwaka utaha, abari munsi y’imyaka y’imyaka 18 ntibarimo.

Impamvu ni ukubera ko mu nkingo za Coronavirus zageragejwe nta na rumwe rwigeze rugeragerezwa ku bana bari munsi y’iyo myaka ngo barebe niba rwamurinda cyangwa se rutamurinda bityo bakaba batakingirwa inkingo zitigeze zigeragezwa.

Ikindi ni uko ingaruka zo kwandura cyangwa kuzahazwa na COVID-19 ari nkeya, ahanini bitewe n’imiterere yabo n’ubudahangarwa bw’imibiri yabo.

-  Ko abantu bazahabwa inkingo ku buntu, u Rwanda rwo rwazikuye he?

Izi nkingo u Rwanda rwakiriye n’izindi ruzakira, zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax. Bivuze ko ari ubuntu, kuko iyi gahunda yagiyeho ku bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Guverinoma y’u Bufaransa ndetse na Komisiyo y’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.

Iyi gahunda izageza inkingo ku bihugu 145 bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere hirya no hino ku Isi.

U Rwanda ruzahabwa inkingo 1.098.960 muri iyi gahunda. Izi nkingo ariko ntabwo zizaba zihagije, ari yo mpamvu hamaze gutegurwa ingengo y’imari ingana na miliyoni 124 $ izifashishwa muri gahunda yo kugura izindi.

U Rwanda ruteganya ko uyu mwaka wa 2021 uzarangira rukingiye 30 % by’abaturarwanda ndetse uwa 2022 ukarangira hakingiwe abandi 60%.

-  Ese birashoboka ko warwara COVID-19 cyangwa se kugaragaza ibimenyetso byayo nyuma yo gukingirwa?

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kugaragaza ibimenyetso nyuma gukingirwa COVID-19 nko kugira umuriro.

Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC), kivuga ko ari ibintu bisanzwe bibaho kandi impamvu yabyo ari ukubera ko umubiri uba uri kwiga uko wakwirwanaho mu gihe watewe n’iyo virus.

Ku byerekeye kuba umuntu yarwara Covid-19 kandi yarakingiwe, CDC ivuga ko bidashoboka, gusa ariko mu gihe hapimwe abasirikare barinda umubiri bishoboka ko umuntu yagaragaza ko afite Covid-19, kuko iyo umubiri watewe na virus, mu mubiri haba hakirimo abasirikare bayirinda.

Kuba umuntu yamaze gukingirwa ntibizakuraho ko agomba gukomeza kwirinda Covid-19. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu uzamara kwikingiza azakomeza gukurikiza ingamba zo kuyirinda yambara agapfukamunwa, asiga intera hagati ye na mugenzi we, ndetse agakaraba intoki igihe cyose agiye ahantu harurira abantu benshi.

Impamvu umuntu akomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda kandi yakingiwe, ni ukugira ngo umubiri wubake ubudahangarwa nyuma yo gukingirwa bisaba igihe runaka, bityo biba bishoboka ko yakwandura virus cyangwa akayanduza abandi, kuko urukingo ruba rutarashinga imizi neza.

Ibi ni kimwe no ku warwaye Coronavirus akayikira, na we ashobora gukingirwa nubwo bivugwa ko uwayikize aba yifitemo ubudahangarwa bwo kuyirwanya. Guhabwa urukingo ni ubwirinzi kuko inzobere zitaragaragaza igihe nyacyo uwarwaye iyi ndwara amarana ubudahangarwa mu mubiri nyuma yo kuyikira.

Inkingo u Rwanda rwakiriye zizatangira gutangwa ku wa Gatanu, tariki ya 5 Werurwe 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .