U Rwanda rumaze gufata ibipimo bya Coronavirus birenga miliyoni mu mezi 12

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Gashyantare 2021 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Ku wa 14 Werurwe 2020 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Umuhinde wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yatahuweho icyorezo cya Coronavirus, aba umuntu wa mbere kigaragayeho mu gihugu.

Muri icyo gihe u Rwanda rwari rufite ubushobozi buke ku bijyanye no gupima abarwayi ba Coronavirus kuko rwifashishaga laboratwari imwe yo ku rwego rw’igihugu.

Nko ku wa 7 Mata 2020, mu Rwanda hafashwe ibipimo 806; gusa ingano yabyo yagiye yiyongera uko igihugu cyubatse ubushobozi bwo gupima abahuye n’abanduye n’abakekwaho iki cyorezo.

Nyuma yo kwegereza laboratwari zifata ibipimo bya Coronavirus mu ntara zitandukanye z’igihugu no guha amavuriro uburenganzira bwo gupima zifashishije rapid test, ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo gufata ibipimo birenga ibihumbi 10 ku munsi.

Mu mezi asaga 12 ashize, laboratwari z’u Rwanda zimaze gufata ibipimo 1 000 505, muri byo habonetsemo abarwayi 18 689 banana n’ijanisha rya 1.8%.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko ingano y’ibyo bipimo igaragaza ko hari intambwe yatewe mu kuzamura ubushobozi bwo gupima Coronavirus mu Rwanda.

Yagize ati “Ubushobozi bwa laboratwari bwagiye bwiyongera ndetse no gupima COVID-19 bigenda byegerezwa mu zindi nzego ku buryo byatumye ubushobozi bwo gupima buzamuka.’’

Mu kubara umubare w’ibipimo hahurizwa hamwe ibyafashwe hifashishijwe ibitanga ibisubizo ako kanya, bizwi nka ‘Antigen Rapid COVID-19 Test’ ndetse n’uburyo bwa ’polymerase chain reaction’ (PCR).

Yakomeje avuga ko izo laboratwari ziyongeraho kuba ibigo nderabuzima byose bishobora gupima bikoresheje ‘rapid test’.

Ati “Hari amavuriro yigenga ashobora gufata ibipimo ya ‘rapid test’. Ibyo byose bizamura umubare w’ibipimo bifatwa buri munsi. Ntitwakwibagirwa ko ubushobozi bwa laboratwari bwagiye buzamuka kandi bukanagera mu ntara zose.’’

Mbere hari laboratwari imwe y’icyitegererezo ariko uwo mubare warazamutse zigera kuri 12 ziri hirya no hino mu ntara.

Mu Ukuboza 2020 ni bwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyemereye amavuriro yigenga gutangira gufata ibipimo bya COVID-19, kuri ubu agera kuri 47 ni yo afite urwo ruhushya.

Niyingabira yavuze ko iyo hapimwe abantu benshi icya rimwe cyangwa hari icyiciro cy’abagomba gufatirwa ibipimo nko mu tugari ‘haba hari ubushobozi buhagije bwo kubapima kandi ibisubizo byavuyemo bigatangazwa.’

Ati “Ubushobozi bwarazamutse kandi buzakomeza kubakwa.’’

Kuva muri Werurwe 2020, hamaze gufatwa ibipimo 1 000 505, muri byo habonetsemo abarwayi 18 689, abakize ni 17 302.

Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko abantu 1129 bari kwitabwaho n’abaganga, muri bo 11 bararembye mu gihe 258 bamaze kwica na Coronavirus.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .