Nyuma y’aho abantu batandukanye bari baragizwe akarande n’umuco wo gusiramura ab’igitsina gore, ubu noneho nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rihagurukiye iki kibazo abakora ibyo muri Côte d’Ivoire batangiye guhanwa.
Amakuru dukesha urubuga rwa Afrik53 aratangaza ko mu Cyumweru gishize mu gihugu cya Côte d’Ivoire, bakatiye igifungo cy’umwaka n’amande y’ibihumbi 50,000 by’Amacfa abagore bari hagati y’imyaka 46 na 91 bakoraga icyo gikorwa.
Bikaba ari ku nshuro ya mbere mu mateka y’icyo gihugu habaho gufatira ibihano abagore basiramura abana b’abakobwa nk’uko bitangazwa n’uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibubye ryita ku baturage (UNFPA) mu gihugu cya Côte d’Ivoire ariwe Suzanne Maïga Konaté.
Gusiramura abagore, ni umuco ugaragara mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, aho umwana w’umukobwa acibwa bimwe mu bice bigize imyanyandangagitsina ye y’inyuma hakoreshejwe icyuma cyangwa urwembe, ibi kandi bikajyana n’indi mihango gakondo bakorerwaho.
Abakora iki gikorwa ngo baba bagirango, aba bakobwa batazaca inyuma abagabo babo. Abandi nabo bakavuga ko ngo umugore wakorewe iki gikorwa yitwara neza mu mibonano mpuzabitsina.
Igikoresho cyakoreshejwe iki gikorwa ngo nkicyozwa, ahubwo kirabikwa kikazakoreshwa mu gusiramura abandi bakomoka muri uwo muryango cyangwa muri ako gace.
Iki gikorwa cyo gusiramura abakobwa hakoreshejwe ibikoresho gakondo, ngo kigira ingaruka nyinshi ku wagikorewe harimo ubugumba, kuva amaraso menshi bikaba byamuviramo urupfu, indwara ya Fistule (iyi ndwara ituma umugore ashwanyuka imyanya myibarukiro, kuburyo ahanyuraga umwanda ukomeye hagahura nahanyura uworoshye, umugore ntamenye igihe byaziye).
Ishami ry’Umuryango w’Abibubye ryita ku buzima OMS, ryarasohoye itangazo ryamagana icyo gikorwa kuko ngo gifatwa nk’ihohoterwa rikorerwa igitsinagore.
Ni muri urwo rwego ibihugu bimwe na bimwe byatangiye gushakisha abakora ibyo bikorwa bagashyirwa imbere y’ubutabera.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Icyizere cy’ubuzima cyiyongereyeho imyaka 6 mu myaka 22 ishize
20.05.2013 |
|
OMS yatangaje ko hakiri icyuho mu kugabanya impfu z’abana
16.05.2013 |
|
Buri mwaka kanseri y’ibihaha ikomoka ku mabati ihitana abagera ku bihumbi 107
10.05.2013 |
|
Kigali : Kubyara umwana ufite umubyibuho ukabije byatumye umugabo ata urugo
10.05.2013 |
|
Udukingirizo turenga miliyoni 110 twirukanwe muri Ghana
21.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |