Kwamamaza

Ese Umugore ashobora gusama mu gihe ari mu mihango?

Yanditswe kuya 15-03-2012 saa 09:11' na Uwase Ange


Abantu benshi bibaza niba umukobwa cyangwa umugore bashobora gusama mu gihe bari mu mihango.
Urubuga umuganga.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko impuguke mu by’uburumbuke yitwa Carolyn, ivuga ko nubwo bidakunda kubaho, gusama uri mu mihango ari byo kandi bishoboka. Ibi bikaba bishobora kubaho ku mugore ufite ukwezi guto cyangwa ukwezi kurekure cyane.
Carolyn avuga ko iyo umugore afite ukwezi guto cyangwa se kumara iminsi mike, bituma igihe cy’irekurwa ry’intangangore kiba cyangwa kegera hafi (...)

Abantu benshi bibaza niba umukobwa cyangwa umugore bashobora gusama mu gihe bari mu mihango.

Urubuga umuganga.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko impuguke mu by’uburumbuke yitwa Carolyn, ivuga ko nubwo bidakunda kubaho, gusama uri mu mihango ari byo kandi bishoboka. Ibi bikaba bishobora kubaho ku mugore ufite ukwezi guto cyangwa ukwezi kurekure cyane.

Carolyn avuga ko iyo umugore afite ukwezi guto cyangwa se kumara iminsi mike, bituma igihe cy’irekurwa ry’intangangore kiba cyangwa kegera hafi cyane y’igihe atangira kubona imihango, bityo bikaba byatuma asama mu gihe ari mu mihango.

Kugira ngo umugore asame ni uko igi cyangwa se intangangore ye ibasha guhura n’intangangabo mu tuyoborantanga tw’umugore.

Carolyn akomeza avuga ko rimwe na rimwe bishobora kubaho ko intangangore ihisha, mu gihe ukwezi k’umugore kugeze hagati, cyane cyane hagati y’umunsi wa 12 ndetse n’uwa 16 w’ukwezi kwe. Iyi ntanga rero ngo ihita irekurwa n’agasabo kayo (ovaire), hanyuma igahita ijyanwa mu tuyoborantanga, aho ishobora kumara umunsi cyangwa amasaha 24 itarapfa igitegereje intanga ngabo.

Mu gihe iyi ntangangore itabonye intanga ngabo irapfa hanyuma igasohorwa hanze. Iki ni cyo gihe umugore ahita abona imihango. Ku bagore benshi, ngo bakunze kugira ukwezi kw’iminsi 28 gusa kandi ngo hari abandi bashobora kugira ukwezi kw’iminsi 22 cyangwa iri munsi yayo.

Ni ukuvuga ko umugore ufite ukwezi guto, ashobora kurekura intangangore(ovulation) nyuma gato avuye mu mihango. Bitewe n’uko intanga ngabo zishobora kumara igihe kingana cyangwa kiri hejuru y’iminsi 3 mu myanya myibarukiro y’umugore zigitegereje intanga ngore, zishobora kuboneraho zikinjira muri ya ntanga ngore yarekuwe hanyuma agasama.

Iyi mpuguke ikomeza ivuga ko kandi bishobora kubaho no ku bagore bafite ukwezi kudahindagurika kw’iminsi 28 ko babona imihango igihe kimwe habaye n’irekurwa ry’intangangore. Ibi na byo bikaba byatuma basama mu gihe bari mu mihango.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 7 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved