IGIHE.com > Ubuzima
Ibimenyetso biboneka ku bagore  bagiye gucura PRINT VISITS : 79191 COMMENTS: 6 

Ibimenyetso biboneka ku bagore bagiye gucura


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 15:56' na IGIHE.com

Gucura kw’umugore (ménopause) ni igihe umugore ageze aho atakigira imisemburo mu mubiri we ituma intanga zidakorwa ndetse akaba atashobora gusama.

Ibi ni ibintu bisanzwe biba ku mugore iyo atangiye kugeza mu myaka ya za mirongo itanu.

Akenshi igihe kiringaniye cyo gucura kw’umugore kiba hagati y’imyaka 45 n’imyaka 55. Bavuga ko umugore yacuze kare iyo acuze mbere y’imyaka mirongo ine bakanavuga ko yacuze atinze iyo bibaye arengeje imyaka mirongo itanu n’itanu.

Ugucura kw’umugore bibanzirizwa n’ukubura imihango rimwe na rimwe cyangwa ntizire igihe kubera ikibazo cy’umusemburo wa progesterone udahagije.

Nyuma umugore atangira kuva buhoro buhoro no kubura imihango igihe kirekire.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso biboneka ku bagore bari gucura :

-  Kumva ufite icyunzwe mu mubiri (67 %)

-  Kubira ibyuya cyane (31 %)

-  Kutabona ibitotsi (26 %)

-  Kugira umushiha (depression) : 38,5 %

-  Kugabanuka kw’inda ibyara (20 %)

-  Gucika intege (18, 5%)

-  Kuribwa umutwe (11 %)

-  Guhindurwa kw’imisatsi (6,5 %)

-  Guta ibiro (7 %)

-  Guhinduka kw’agatuza (5,5 %)

Ibitera igihe cyo kujya muri menopause

Nkuko bisobanurwa mu bitabo byinshi, ugucura (ménopause) kujyana na zimwe muri ibi bikurikira usanga kuri Agasaro.com

Inkuru dukesha Agasaro.com

IBITEKEREZO
Naho abagabo bacura bamaze igihe kingana iki ?
7.03.2012 saa 08:40
A2w3
ewe ntibyoroshye
1.03.2012 saa 07:06
didos
Menopause precose(Mbere ya 45 ans) iterwa niki ?
27.02.2012 saa 08:41
Nath
sha mwahora ko boufees de chaleur zinyishe kandi mfite 40 ans gusa mbese menopause ya kare ni mbi cyane inatera secheresse vaginale mbese ni crazy ariko abaganga basigaye batanga supplements hormonal so,tugereyo badufashe ahubwo marriage kare kuko washiduka utunguwe kandi ugishaka kubyara cg warihaye kubihagarika.Imana itube hafi
24.02.2012 saa 09:45
agasaro
None se nimunsobanurire, iyo umugore ageze muri Minopause aba akigira sentiment zo gukora imibonano mpuzabitsina ?
24.02.2012 saa 03:57
MUSA
Bana ba mama rero murabe mwumva ko niba mushaka kurya success mwabikora hakiri kare kuko biriya bimenyetso byose bitangira kugaragara mu myaka ya a 40 !!
24.02.2012 saa 00:49
KKK

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!